Intumwa 13 ziturutse mu gihugu cya Togo zishinzwe ibijyanye n’uburezi, ziri mu ruzinduko mu Rwanda, kureba aho iki gihugu kimaze kwigeza muri uru rwego. Nk’uko batangajwe ni ukuntu nyuma y’imyaka 20 u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hari impinduka zikomeye, mu gihe iwabo batigeze bahura n’ibibazo bikomeye usanga hakiri akajagari, nk’aho abarezi birirwa mu myigaragambyo, bituma uburezi buta ireme.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda Dr. Harebamungu Mathias, yabwiye izi ntumwa uko uburezi bw’u Rwanda bumaze gutera imbere ku buryo buhebuje, aha akaba avuga ko bimwe muri ibi birimo nko kuba abana basigaye bigira ubuntu mu myaka 12 y’ibanze, umubare w’abanyeshuri ubu barenga miliyoni 2 bari mu mashuri, kuba hari gahunda yo gutanga imashini kuri buri mwana (One Laptop Per Child), ku buryo ubu ngo imashini zirenga ibihumbi 20 zimaze gutangwa mu mashuri 409 mu gihugu.
Ibindi uyu muyobozi yagaragarije aba bashyitsi ko u Rwanda rumaze kugeraho, birimo ko hamaze kubakwa amacumbi y’abarimu 416, no kuba Leta y’u Rwanda yarafashe gahunda yo guhuza amashuri makuru na za kaminuza, ibi biri muri gahunda yo gukomeza kunoza ireme ry’uburezi, anashimangira ko mu rwego rwo guha abarimu ibyabo, usanga bahemberwa ku gihe.
Tchao-Ago Umwarimu waje ari muri izi ntumwa, yabwiye IGIHE ko yatangajwe n’uburyo uburezi bw’u Rwanda bwegerejwe abaturage, aha avuga ko igihugu cyabo hari byinshi cyakwigira ku Rwanda, birimo nko kuba muri iki gihugu hakirangwa amatiku mu burezi.
Yagize ati “Iwacu urasanga abarimu birirwa mu myigaragambyo, batishimira uko imishahara yabo ingana, ibi usanga bisubiza inyuma uburezi, mu Rwanda twabonye hari uburezi bunoze kandi bufite ikoranabuhanga, nyuma y’imyaka 20 iki gihugu kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hari impinduka zikomeye kuko usanga buri mwana ari mu ishuri.” Uyu mwarimu ariko akaba yirinze gutangaza umubare w’amafaranga baba bahembwa.
Muri uru rugendo, aba bashyitsi bayobowemo n’umuyobozi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Togo, bagomba no gusura banki y’Umwarimu SACCO, kugira ngo barebe uko ikora.



















TANGA IGITEKEREZO