00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intumwa zo muri Botswana zashimye uko Abanyarwanda biyubatse nyuma ya Jenoside

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 20 March 2024 saa 07:02
Yasuwe :

Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe Imicungire y’Amagereza muri Botswana (BPS), Anthony Manjubu Mokento yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amateka agoye kwiyumvisha, gusa ashima ko Abanyarwanda babashije gutwaza bakikura muri iryo curaburindi ubu bakaba bakataje mu kwiyubaka.

Ibi yabitangarije ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi k uwa 19 Werurwe 2024, ubwo we n’itsinda ayoboye ry’abayobozi bane muri BPS basuraga uru rwibutso bari kumwe n’abayobozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS.

Aba bayobozi basobanuriwe amateka y’u Rwanda by’umwihariko ahera mu gihe cy’ubukoloni n’uburyo ari bwo bwababaye umuzi wagejeje kuri Jenoside yakorewa Abatutsi mu 1994, igahitana abarenga miliyoni b’inzirakarengane.

Basobanuriwe kandi uburyo ingabo z’iyahoze ari RPA zabashije kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yari yirengagijwe n’amahanga.

Komiseri Mukuru wa BPS yavuze ko yashenguwe cyane n’amateka yiboneye u Rwanda rwanyuzemo.

Yagize ati “Ni ibintu biteye agahinda cyane mbonye. Nari narasomye ibijyanye na Jenoside […] ariko ibyo niboneye uyu munsi biragoye kwiyumvisha ko ibintu nka byo byaba byarigeze bibaho. Mu by’ukuri turashima Imana ishobora byose kuba Abanyarwanda barabashije kurokoka kandi bagakomeza kunga ubumwe nk’Igihugu kugeza aho tubabona uyu munsi.”

Yakomeje avuga ko “Ntibizongera ukundi! Turabona iterambere rifatika mu Banyarwanda, abantu bakomeje gutera intambwe kandi barafashanya. Ubwo nibwo buryo bwonyine buzakomeza kubateza imbere.”

Iri tsinda ryaturutse muri Botswana riri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda kuva kuri uyu wa 19 kugeza ku wa 21 Werurwe 2024.

Bari gusura ibikorwa binyuranye byaba ibijyanye n’amagororero ndetse n’ibibitse amateka u Rwanda rwanyuzemo. Mu byo bagomba gusura harimo Igororero rya Nyarugenege riri i Mageragere, abari abagororwa bamaze gusoza ibihano, ndetse banungurane ubunararibonye bw’imikorere ya RCS na BPS.

Uru ruzindukao kandi rugamije kwigira ku mikorere ya RCS hagamijwe ubufatanye bw’izi nzego zombi.

Ubuyobozi bwa RCS buvuga ko hitezwe ko uru ruzinduko ruzasiga hasinywe amasezerano hagati y’izi nzego harimo ayo kujya bahana amahugurwa ku bakozi bakoramo n’andi.

Iri tsinda ryatururtse muri Botswana riri mu ruzinduko rw'iminsi itatu mu Rwanda
Basuye ibice byose bigize Urwibuto rwa Kigali
Aba bayobozi basobanuriwe amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Bashenguwe n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abagize itsinda ryaturutse muri Botswana na RCS bunamiye inzirakarengane zishyinguye mu Rwibuto rwa Kigali
Komiseri Mukuru wa BPS, Anthony Manjubu Mokento yanditse mu gitabo cy'abashyitsi
Bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages