Izi Ntwarane zakatiwe igifungo cy’imyaka 5 zihamijwe ibyaha birimo gukora imyigaragambyo binyuranyije n’amategeko no kwangisha abaturage ubuyobozi, byakozwe muri Nyakanga umwaka wa 2013, bose ariko bakabihakana.
Mu gusobanura imikorere y’icyaha, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko iryo tsinda ryavuye mu Misa kuri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Mikayire (Saint Michel) zerekeje ku rugo rw’Umukuru w’igihugu, rivuga ko rimushyiriye ubutumwa, buvuga ko we n’abamufasha kuyobora ari abanyagitugu, kandi ko nibatihana ubutegetsi bwabo bugiye kuvaho no mu gihugu hakameneka amaraso menshi.
KFM yatangaje ko izi ntwarane zagaragarije Urukiko ko nta bimenyetso bifatika Ubushinjacyaha bwatanze, kuko amagambo bashinjwa bavuze nta majwi cyangwa amashusho yafashwe bikorwa, nta n’ibyapa bitwaje, bityo ngo bakaba barakatiwe igifungo hagendewe gusa ku batangabuhamya batari aho icyaha cyakorewe.
Bavuga ko Ubushinjacyaha bwabatwerereye amagambo yavugwaga na Mutamba Chantal, waje kugirwa umwere n’Urukiko Rukuru nyuma y’aho abaganga bemeje ko afite uburwayi bwo mu mutwe kuva mu mwaka w’2006.
Babwiye Urukiko ko bagiye batabaye Mutamba nk’umumtu basenganaga wagaragaragazaga ko atameze neza, ngo nta mugambi wo kuvogera urugo rw’Umukuru w’Igihugu bari bafite.
Ubushinjacyaha bwo bwagaragarije Urukiko ko n’ubwo ayo magambo Mutamba yayavuze arwaye, abayasubiyemo ari bazima bo bagomba kuyaryozwa, bityo igihano cy’igifungo cy’imyaka 5 bakatiwe kikaba gikwiye kandi kiboneye.
Urukiko rw’Ikirenga ruzatanga imyanzuro ya nyuma y’uru rubvanza kuwa 27 Gashyantare 2015.



















TANGA IGITEKEREZO