Ni ikibazo kimaze igihe ariko cyagize ubukana uhereye mu mezi make ashize ndetse cyongereye impungenge mu borozi kubera amatungo yabo akomeje kwibasirwa.

Inyana z’imitavu ni zo zikunze kwicwa no kuribwa n’iyo nyamaswa itaramenyekana neza.

Umuyobozi w'Ihuriro ry'amakoperative y'aborozi b'inka mu Karere ka Nyabihu, Gad Tegeri, yabwiye IGIHE ko imibare y'inyana zimaze kumenyekana ko zishwe ugera kuri 81 aho mu Karere ka Nyabihu hari 51, Rutsiro 8 naho Ngororero zikaba ari 22.

Tegeri yavuze ko iyo nyamaswa yabanje muri Ngororero nko mu 2019 ihamara nk’amezi atandatu yimukira muri Rutsiro ihamara igihe gito na ho ihava ijya Nyabihu aho imaze nk’umwaka.

Yagize ati "Yabanje kurya inka icyenda bavuga ko ari imbwa hashira igihe itarongera kugira iyo yakura. Kuva mu kwezi kwa munani nibwo yakoze ibara ku buryo buri munsi yagombaga kurya inka."

Yakomeje avuga ko ku bantu bazi iby’inyamaswa nk’abashumba bakuze babonye ibimenyetso byemeza ko ari impyisi hashingiwe ku buryo ifata amatungo no kuba igera nijoro igahuma.

Ibi byiyongeraho kuba yagaragaye inshuro ebyiri mu Murenge wa Muringa na Rambura muri Nyabihu aho yafashe inka bakayitesha n'aho yahuye n'umuturage agatabaza bagenzi be bakamutabara.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François yabwiye IGIHE ko
hatangiye gufatwa ingamba z’uburyo iki kibazo cyakemurwa, zirimo gushyira camera mu nzuri kugira ngo iyo nyamaswa ibashe kumenyekana neza.

Yavuze ko Camera zafashe impyisi, ingunzu n’imbwa z’agasozi ariko atahamya ko muri izo hari iyica inyana kuko mu zishwe harimo n’incuke.

Guverineri Habitegeko ntiyatangaje umubare nyirizina w’inyana zishwe ariko ahamya ko ari ikibazo gihangayikishije.

Ati “Aka kanya nta mibare mfite y’izimaze kwicwa ariko nubwo yaba imwe ni ikibazo ku baturage ni yo mpamvu inzego zose zahagurutse kugira ngo dushake igisubizo ariko tubwira n’abaturage kubaka ibiraro by’inyana ku buryo iyo nyamaswa itabona aho ica kuko iraza ikazisanga ku gasozi nijoro n’abafite inzuri basabwa gushyiraho inzitiro.”

Guverineri Habitegeko yavuze ko ba nyiri amatungo na bo bagomba kuba maso izindi nzego zikabafasha nk’uko kuri ubu RDB yamaze kuhageza imitego ifata inyamaswa zikiri nzima.

Yakomeje agira ati “Turakangurira abaturage bafite ubumenyi mu gukoresha imitego itica kuza bakadufasha tukayitega; ho harimo n’agahimbazamusyi ku muturage uzayitega tukabasha kuyifata.”

“Ikindi dukangurira aborozi ni ugushyira amatungo yabo mu bwishingizi kugira ngo bunganire ikigega cy’ingoboka kibishyura ngo badakomeza guhomba mu gihe yaba itarafatwa.”

Habitegeko yavuze ko abafite inka zishwe n’iyo nyamaswa bazishyurwa n’Ikigega cy’Ingoboka (Special Guarantee Fund: SGF) ndetse ko kuri uyu wa Gatatu hafashwe umwanzuro wo guhamagaza iki kigega kwegera aborozi no kubigisha uko bakora raporo byihuse kuko ubusanzwe bakora raporo bibagiwe ibimenyetso by’ingenzi.

Imwe mu nyana zishwe n’inyamaswa bivugwa ko itaramenyekana mu nzuri za Gishwati
Imwe mu nyana zishwe n’inyamaswa bivugwa ko itaramenyekana mu nzuri za Gishwati