Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) yatangaje ko nirangiza igikorwa cyo kubika mu ikoranabuhanga inyandiko z’inkiko Gacaca bizafasha u Rwanda guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside cyane cyane ababa mu mahanga.
Kuva mu mwaka wa 2015, CNLG yatangiye igikorwa cyo kubika mu ikoranabuhanga inyandiko zifashishijwe mu manza z’inkiko Gacaca. Izo nyandiko zigera kuri miliyoni 63, izisaga miliyoni 35 zikaba zimaze kubikwa muri ubwo buryo.
Aganira na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko izo nyandiko nizimara kubikwa mu ikoranabuhanga bazareba uko batangira kureka abazishaka bakazibona hagamijwe guhangana n’abahakana kimwe n’abagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Imanza n’izi nyandiko za Gacaca icyo zigamije ni ukubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ntacyo byaba bimaze rero zihamye mu nzu gusa zidashoboye gusomwa n’abazikeneye ngo ayo mateka bayakoreshe cyane cyane mu buryo bwo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Yakomeje agira ati “Muzi ko mu mahanga ibyo bikorwa bikunze kuboneka iyo turi nko kwegereza igihe cyo kwibuka, murabibona nko mu Bubiligi no mu Bufaransa by’umwihariko, abapfobya Jenoside n’abayihakana bazana iyo ngeso mbi.Hari rero ibimenyetso byo muri Gacaca turifuza ko iherezo bizakoreshwa mu buryo bwo kugaragaza imiterere nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, amateka yayo, ukuri kwayo.”
Izi nyandiko CNLG ivuga ko nizibikwa hifashishijwe ikoranabuhanga zishobora kumara imyaka 500 nta kibazo ziragira.
Umutekano w’aho zibitse urarinzwe bikomeye
Izi nyandiko zishyinguye mu nyubako iri mu kigo cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Ni inyubako ubwayo ifite abarinzi bihariye. Ukihagera urasakwa n’ibyo uzanye byose bigasakwa.
Ikintu cyose gishobora kwifashishwa mu gutwara inyandiko, amajwi , amashusho mu buryo bw’ikoranabuhanga ntabwo wemererwa kucyinjirana. Urugero nka Flash disk, Memory Card, n’ibindi.
Umushinga wo kubika inyandiko z’inkiko Gacaca ukoramo abakozi bagera ku ijana. Bose binjiramo nta kindi kintu bitwaje, inyubako bakoreramo nta internet ibamo.
Nk’abakozi bashinzwe gufotora (scan) inyandiko za Gacaca hari imashini zabugenewe ariko iyo amaze gufotora inyandiko kubera ikoranabuhanga rikoreshwa ntabwo akeneye kongera kureba ibyo yafotoye nyuma abibona, bihita bijya mu bubiko rusange (server) kandi nta bubasha aba afite bwo kongera kugira icyo akosora kubyo yakoze cyeretse ahawe uburenganzira.
Izo mashini kandi bakoresha ntabwo zemera ko hari ikindi kizicomekwaho gishobora kwifashishwa hagira amabanga akurwamo.
Imashini ibikwamo izo nyandiko zose, ifite umwanya wa kabiri ibyabitswe byongera kubikwamo (back up storage) kugira ngo aha mbere hagize ikibazo bongere babibone. Ibyo byabitswe kandi hari ahandi hantu muri Kigali (tutatangarijwe) bijya kubikwa kugira ngo hagize ikibazo iyo nyubako igira, inyandiko zitabura burundu.
CNLG ivuga ko izi nyandiko zizatangira kwifashishwa n’abazikeneye igihe akazi ko kuzibika mu ikoranabuhanga kazaba karangiye. Icyakora ngo bazabanze bige neza uburyo byakorwamo.
Biteganyijwe ko kubona kopi y’inyandiko za Gacaca bizajya bigurwa nkuko izindi nyandiko z’inkiko mu Rwanda zigurwa. Kopi imwe ishobora kugura amafaranga agera ku gihumbi y’amanyarwanda nkuko Bizimana yabitangaje.



















TANGA IGITEKEREZO