Iyi nyigo yiswe ‘Uko Afurika igaragaza ibikorwa byayo kuri Twitter’, bwibandaga cyane ku ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga n’ingaruka gusangizaho ibitekerezo bishobora kugira mu gihe cy’amatora.
Yerekanye ko bitandukanye n’amatora akorwa mu bindi bihugu, ibiganiro kuri Twitter bivuga ku matora ya Perezida mu Rwanda umwaka ushize byigaruriwe cyane n’Abanyarwanda.
Igira iti “Abanyamakuru n’ibitangazamakuru nibo baza ku isonga mu kuyavugaho kuri twitter zabo ku ijanisha rya 34%. U Rwanda kandi ni kimwe mu bihugu bike, aho usanga abaturage barwo 77% bayoboye ibyo biganiro kuri Twitter zabo bari mu gihugu”.
Iyi nyigo yagereranyije amatora yo mu Rwanda n’ayo mu bindi bihugu byo muri Afurika byayakoze mu 2017, ari byo; Kenya, Senegal, Lesotho, Angola, Liberia, Guinea Equatorial, Egypt na Somalia.
Mu Rwanda amakuru yakusanijwe hagati yo ku wa 4 Kamena 2017 no ku wa 18 Kanama 2017. Inyigo yerekana kandi ko mu biganiro havugwaga cyane kuri Perezida Paul Kagame.
Iti “Ingingo yavugwaga cyane, ni intsinzi ya Perezida no kurahira kwe, ubufanye bw’u Rwanda n’ubucuruzi nabyo ni bimwe mu byavuzweho cyane.”
Ikinyamakuru The New Times, cyanditse iyi nkuru n’umunyamakuru wacyo, Athan Tashobya, bari ku rutonde rw’abagize uruuhare mu gukwirakwiza amakuru menshi ku matora.
U Rwanda rukaba rufite itandukaniro n’ahandi kuko ho usanga mu bihe by’amatora abanyamahanga ari bo bavuga byinshi kuri ayo matora, rimwe na rimwe hakavamo no gukwirakwiza ibihuha.



















TANGA IGITEKEREZO