Uko bwije n’uko bukeye imiturirwa irogoga ibicu bya Kigali ari nako indi mishinga yo gusirimura uyu mujyi umaze imyaka 109 ubayeho ibyigana.
Kuri ubu hari imishinga myinshi yamaze gushyirwa mu bikorwa ariko hari n’indi yemejwe ndetse yanahawe uruhushya rwo gushyirwa mu bikorwa hagendewe ku gishushanyo mbonera.
Nta kabuza ko iyi mishinga nimara gushyirwa mu bikorwa izasiga Kigali irabagirana ku buryo nka Kigali City Tower itazaba ikiri umuturirwa w’agatangaza nk’uko inyubako ya Primature yabaye inzu igerekeranye ya mbere isigariye ku izina gusa.
Inyubako zitezwe muri Kigali mu myaka mike iri imbere
– MINISTERIAL Complex
Iyi nyubako yatangiye kubakwa hagati y’ahakorera Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku Kimihurura, izakoreramo Minisiteri zigera kuri esheshatu.
– RURA Headquarters
Icyicaro cy’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, kizubakwa hafi y’ahakorera icyicaro gikuru cya RSSB, hazwi nko kuri Peyaje.
– Century Park Development
Iri huriro ry’inyubako rizubakwa i Nyarutarama munsi ya Tennis Club.
– KBC
Iyi nyubako irimo kubakwa ahahoze KBC mu masangano y’imihanda ya Kimihurura yitegeye neza Kigali Convention Center. Izaba ifite igice gikorerwamo ubucuruzi, ibiro n’ibindi bikorwa.
– School of Architecture
Iri shuri rizubakwa mu yahoze ari KIST ubu ni Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga
– Muhima Innovation Group (MIG)
Iyi nyubako ni iya sosiyete y’abashoramari bo ku Muhima bishyize hamwe. Izubakwa haruguru y’isoko rya Nyabugogo kugera imbere ya Banki y’Abaturage (BPR).
Izaba ari inyubako y’ubucuruzi ariko ifite ibice byo hejuru bizajya bikorerwamo ibindi bikorwa birimo ibiro, imyidagaduro, resitora n’ibindi.
– COCOMANYA LTD
Iyi nyubako ni iy’ubucuruzi. Izubakwa na Koperative y’abacuruzi bacururiza mu isoko rya Nyabugogo. Biteganyijwe ko izaba iri ahahoze isoko.
– Amarembo Holdings LTD
Iyi nyubako y’ubucuruzi yo ku rwego rugezweho izubakwa mu mujyi ahahoze Akagera Business Group imbere ya Union Trade Center (UTC). Mu gice cyayo cyo hasi izaba ifite parikingi, Hoteli n’ibindi.
– I&M Bank LTD
Iyi nyubako izatangira kubakwa umwaka utaha hafi y’ahari icyicaro cy’iyi banki.
– BPR
Iyi nyubako ya Banki y’Abaturage , BPR, izaba iri mu kibanza cy’ahari icyicaro cyayo, mu Mujyi rwagati.
– BRD
Iyi ni inyubako ya Banki Itsura Amajyambere mu Rwanda, BRD, izubakwa mu kibanza cyayo kiri aho ikorera ubu mu Mujyi rwagati ku muhanda werekeza kuri Serena Hotel.
– Cogebanque
Ni inyubako iri kubakwa hafi ya Feux-Rouge z’ahahoze Radio Rwanda, ikaba ariyo izaba irimo ibiro bikuru bya Banki ya Cogebanque
– SORAS
Iyo uhagaze kuri Cathedrale Saint Michel, ruguru yawe ubona inyubako nziza igiye kuzura, ni iya Sosiyete y’ubwishingizi SORAS, izakorerwamo ubucuruzi n’ibindi bikorwa by’iyo sosiyete.
– Batsinda Apartment
Ni inyubako iteganyijwe kubakwa i Batsinda izaba irimo amacumbi aciriritse
– Onomo Hotel
Iyi Hoteli nayo izaba yubatse hafi ya RSSB.
– Bamboo Plaza
Iyi nyubako izubakwa yegeranye na Onomo Hoteli, ahazwi nka Sopetrade.
– Nobelia Hotel
Iyi Hotel igezweho izubakwa munsi y’ahahoze Akagera Business Group mu kibanza kiri imbere ya UTC
– Tropical Plazza
Iyi yatangiye kubakwa mu mujyi rwagati inyuma yo kwa Rubangura. Izaba ari inzu y’ubucuruzi ariko ibice byayo byo hejuru bizajya bikodeshwa n’abifuza gutura mu Mujyi rwagati.
– Shalem Hotels
Iyi hoteli Izubakwa kuri Plateau hino ya Ambasade y’Ababiligi
– Inkundamahoro
Iyi nyubako ni iya Koperative ‘Inkundamahoro’ igizwe n’abacuruzi batandukanye bakorera Nyabugogo, imirimo yo kuyubaka igiye kurangira. Iherereye inyuma y’amashyirahamwe.
– ULK Hospital
Ibi bitaro bya Kaminuza yigenga ya Kigali byatangiye kubakwa aho iherereye ku Gisozi, bikazakoreshwa n’abanyeshuri bayo baziga ubuganga.
– City Center Hospital
Iri ni ivuriro ryo ku rwego rwo hejuru rizubakwa ahahoze Police imbere y’Umurenge wa Nyarugenge.
– Polyfam
Ni ivuriro rizubakwa i Remera muri Rukiri, aho risanzwe rikorera.
– Inyubako iteganyijwe hafi ya RDB
Ni inyubako iri imbere ya RDB izakorerwamo ubucuruzi, ndetse igice cyo hejuru gishyirwemo amacumbi n’ibiro.
– BMC
Iyi nayo ni inyubako y’ubucuruzi, amacumbi n’ibiro izubakwa ruguru ya Onomo Hotel kuri Sopetrade.
– Downtown Phase II
Ni icyiciro cya Kabiri cy’inyubako yo muri gare yo mu mujyi rwa gati. Ugisohoka muri gare werekeza kuri gereza ubona inyubako yatangiye kubakwa.
– IPRC/ Kigali
Inyubako nshya IPRC/ Kigali biteganyijwe ko izubakwa ku Kicukiro aho iri shuri risanzwe rikorera.
– Izuba Appartments
Iyi nyubako yo guturamo izubakwa mu Karere ka Gasabo hafi ya Batsinda
– Gorillas Conference Center
Aha ni ahantu hazajya habera inama hazubakwa na Hotel Gorillas Golf i Nyarutarama.
– Intango Vocation Traning Center
Uyu mushinga w’ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro uzubakwa mu Busanza i Kanombe
– Ubumwe -Kinyinya
Ni inyubako ya koperative Ubumwe iherereye i Kinyinya



















TANGA IGITEKEREZO