Ni umwanzuro wafatiwe mu Nama ya Komite ya Politiki y’Ifaranga y’iki gihembwe yateranye muri iki Cyumweru. Iyi nama ni yo igena igipimo cy’inyungu fatizo ya Banki Nkuru kizagenderwaho mu mezi atatu ari imbere.
Muri Gashyantare, iyi nyungu fatizo yari yashyizwe kuri 7% ivuye 6,5%. Igipimo cya 7% ni nacyo yagumishijweho muri Gicurasi uyu mwaka.
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yatangaje ko igipimo cy’ inyungu fatizo cya BNR cyagiye kizamuka mu myaka yashize, kikava kuri 4% ikagera kuri 7,5% uyu munsi gusa ko hari icyizere ko kizagabanuka bigendanye n’uko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko uzagenda ugabanuka.
Ati “Twiteze ko hazabaho igabanuka ry’izamuka ry’umuvuduko w’ibiciro ku masoko ku buryo twasubira ku kigereranyo cyacu kiri hagati ya 2 na 8 ku ijana mu 2024. Rero niba nta kintu na kimwe gihindutse, mu buryo butunguranye, ntabwo tubona ko mu gihe kiri imbere hazabamo ukuzamuka.”
BNR igaragaza ko ibyoherezwa mu mahanga byazamutse ku kigero cya 5,3% mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka mu gihe ibyo igihugu gitumizayo byo byazamutse ku kigero cya 9,9%.
Mu myaka ibiri ishize, ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga byarazamutse cyane ku buryo bikubye hafi inshuro eshatu ibyo rwoherezayo. Magingo aya, ikinyuranyo hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo, cyiyongereyeho 12,7% mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2023.
Ibiciro ku masoko bimaze iminsi bigabanuka aho imibare iheruka igaragaza ko muri Nyakanga byazamutse ku kigero cya 11,9% ugereranyije na 13,7% yo mu kwezi kwari kwabanje.
Mu igereranya rya BNR, mbere y’uko uyu mwaka urangira, yiteze ko ibiciro ku masoko bizagabanuka bikagera nibura munsi ya 8% mu gihe umwaka utaha uzasiga biri hafi kuri 5%.
Ku bijyanye n’urwego rw’imari, ni ukuvuga imikorere y’ibigo by’imari n’amabanki hamwe n’ibindi bigo birimo iby’ubwishingizi, umutungo wabyo wazamutseho 18,3% bituma umutungo wazo rusange ungana na miliyari 9.693 Frw.
Urwego rw’amabanki ni rwo rwiyongereye cyane kuko rwazamutse ku kigero cya 18,1% mu gihembwe gishize. Ibigo by’imari biciriritse byazamutse ku kigero cya 26,5%, iby’ubwishingizi bizamuka ku kigero cya 17,2% mu gihe iby’ubwiteganyirize byazamutse ku kigero cya 16,2%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!