00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyungu ikigega Agaciro kizakura mu kuba umunyamuryango wuzuye wa IFSWF

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 5 November 2018 saa 03:57
Yasuwe :

Mu mezi abiri ashize Ikigega Agaciro Development Fund, cyemerewe kuba umunyamuryango wuzuye w’Ihuriro mpuzamahanga ry’ibigega bya leta rizwi nka IFSWF (International Forum of Sovereign Wealth Funds).

Iki kigega cyatangijwe mu rwego rwo guha Abanyarwanda ububasha bwo gushyigikira gahunda za Leta. Mu 2016 nibwo cyemerewe kuba Umunyamuryango utuzuye wa IFSWF.

Iki kigega cyatangijwe kuwa 22 Kanama 2012 kimaze gutangwamo amafaranga agera kuri miliyari 52.3 z’amafaranga y’u Rwanda, akoreshwa mu ishoramari ritandukanye.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro, Jack Kayonga, yavuze ko kuba umunyamuryango wuzuye wa IFSWF bije mu gihe bakomeje kwagura ibikorwa mu Rwanda no mu mahanga.

Kayonga avuga ko Ikigega Agaciro cyabashije gukura mu gihe gito biturutse ku kuba Abanyarwanda bashaka kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo kandi bafitiye guverinoma icyizere, by’umwihariko mu birebana n’imicungire y’umutungo wa leta.

Ikigega Agaciro cyemerewe kwinjira muri IFSWF nyuma yo kugenzura niba bujuje ibisabwa birebana n’amabwiriza 24 ya Santiago ashingiye ku miyoborere, kwigenzura no gukorera mu mucyo kuko byagiye bigaragara ko ibigega by’igihugu bikunda gucungwa nabi.

Kayonga ati “ Inyungu ziri kuba umunyamuryango wuzuye ni nyinshi nko gutora, tuzabashaka kandi kubona abafatanyabikorwa bizewe dukorana nabo mu Rwanda no mu karere, cyane ko batuzi kandi bazi ko dufite amakuru ahagije ku ishoramari ryo mu karere.”

Uretse kuba Ikigega Agaciro kizajya kigira uruhare mu gukusanya inkunga izajya ishyirwa mu ishoramari rya IFSWF, Kayonga avuga ko muri gahunda ziri imbere harimo no gukomeza gushora imari ariko bakibanda ku mishinga izana inyungu nyinshi.

IFSWF n’Ihuriro ry’ibigega mpuzamahanga ryashinzwe mu 2009, rigizwe n’ibigega bya leta 30 biri hirya no hino ku Isi.

Ikigega Agaciro Development Fund kimaze kugeramo miliyari 52.3 z’amafaranga y’u Rwanda zivuye kuri miliyari 18.5 Frw cyatangiranye muri 2012. Muri miliyari 52.3 Frw, zirimo miliyari 10.5 Frw zaturutse mu ishoramari ikigega gikora.

Kuva mu 2014, Ikigega Agaciro gishora imari mu kugura impapuro mpeshwamwenda za leta no gukora ubwizigame bw’igihe kirekire mu mabanki y’ubucuruzi.

Mu mpera z’umwaka ushize kandi Guverinoma yemeje ko imigabane yari ifite mu bigo bitandukanye by’ubucuruzi birenga 20, yegurirwa ikigega Agaciro ngo kibe aricyo gitangira kuyicunga no kuyibyaza umusaruro.

Buri mwaka mu kigega Agaciro hatangwamo imisanzu ingana na miliyari eshatu z'amafaranga y'u Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages