Iki gikorwa cyakozwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2015 muri gahunda y’ uru ruganda rukaranga Kawa, ko 25% by’ inyungu iva muri kawa izajya igaruka gufasha abahinzi.
Umuyobozi wa Koperative Dukunde Kawa, yo mu murenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke, Minani Anastase, yavuze ko kuba kawa bihingira irigukarangirwa mu Rwanda ari inyungu ikomeye ku muhinzi.
Minani yagize ati “Nk’ abahinzi twari tumenyereye ko ikawa yacu iyo tuyejeje duhita tuyohereza muri Amerika, ariko ubu isigaye itunganyirizwa hano natwe tukayinywaho. Iyi ni inyungu ikomeye ku muhinzi.”
Koperative Abaterankankunga ba Sholi yo mu karere ka Muhanga yagaragaje umushinga wo gutunganya amazi yanduye ava mu ruganda rwa kawa, ihabwa arenga miliyoni eshanu (5 480 080.72 Frw), naho Dukunde Kawa yemererwa miliyoni enye (4 239 919.28 Frw).
Umuyobozi w’ uruganda Rwanda Farmers Coffee Company, Uwimana Innocent, yavuze ko kuba mu mezi atarenga atandatu uruganda rumaze, rushoboye gufasha imishinga ya miliyoni hafi icumi, hari icyizere ko umusaruro uramutse wiyongereye, imishinga izaterwa inkunga ari yaba myinshi.
Izi koperative zombi zahawe 70% by’ amafaranga zemerewe, andi 30% akazatangwa mu gusoza iyi mishinga.
Kugeza ubu uru ruganda rukaranga kawa rufite isoko ringana na toni zirindwi za kawa ikaranze rwohereza mu Bwongereza mu gihe cy’ imyaka ibiri, mu mezi atandatu rumaze rukaba rwarinjije miliyoni ijana z’ amafaranga y’ u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO