Mu cyumweru gishize ubuyobozi bwa Heathrow bwatangaje binyuze ku rubuga rwa twitter ko bwishimiye RwandAir nka sosiyete nshya izajya ikoresha iki kibuga cy’indege.
Bwaranditse buti “Twishimiye kwakira umunyamuryango mushya mu muryango wacu wa sosiyete z’indege, @FlyRwandAir, ingendo zizajya ziba kabiri mu cyumweru , zihuza u Rwanda n’u Bwongereza, ku zitwara abagenzi ndetse n’izitwara imizigo.”
Izi mpinduka zitezweho kuzatanga umusaruro mugari kuri RwandAir ndetse n’abayikoresha kuko Heathow ihurirwaho n’indege nyinshi mpuzamahanga,bikaba bizorohereza abantu bashaka no kwerekeza mu bindi bice by’isi.
Heathrow iza mu bibuga by’indege 10 bya mbere bikoreshwa cyane ku isi, ikoreshwa na sosiyete z’indege zirenga 90, harimo izikomeye zerekeza mu bice 185 mu bihugu birenga 90. Ni mu gihe Gatwick yo ikoreshwa na sosiyete 45 gusa.
Heathrow nk’ikibuga cy’indege cya mbere kinini mu Bwongereza kikaba no mu bikoreshwa cyane ku isi, bizatuma RwandAir iba mu mwanya mwiza wo kurushaho kumenyekana ndetse itoranywe n’abagenzi batandukanye bashaka kwerekeza mu bice RwandAir ikoreramo.
Umuyobozi wa RwandAir, Makolo Yvonne, yabwiye The New Times ko gukoresha Heathrow, bizatuma barushaho guhura n’andi mahirwe kuko Heathrow ikoreshwa n’indege nyinshi mpuzamahanga.
Yagize ati “Ni ibintu byiza ku bagenzi bacu, kuko (Heathrow) ibahuza n’u Burayi, Amerika ya Ruguru, n’ibindi bihugu baba berekejemo, ibintu bitandukanye n’uko byari bimeze ku kibuga cya Gatwick.”
Indi nyungu kandi iri mu kuba RwandAir izajya ikoresha ikibuga cy’indege cya Heathrow ni uko bizoroshya ingendo ndetse n’ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza.
Mu nkuru iheruka kwandikwa n’ikinyamakuru The Telegraph, harimo ko Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Yamina Karitanyi, yavuze ko ingendo za RwandAir ziva Heathrow zerekeza i Kigali zizaba nk’umuhora uhuza ibi bice bibiri by’igihugu.
Abayobozi kandi bavuze ko ibi biziye igihe kuko u Rwanda rwitegura kwakira CHOGM, rukaba ari narwo ruzahita rujya ku ntebe yo kuyobora Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, rusimbuye iki gihugu cy’u Bwongereza.
CHOGM ni inama y’abakuru b’ibihugu bigize Commonwealth, ikaba iteganyijwe kuzabera i Kigali muri Kamena 2021, nyuma y’uko yari kuba muri uyu mwaka ikimurwa kubera Coronavirus.
Makolo yavuze ko ubu ingendo hagati ya Kigai na Heathrow zikorwa inshuro ebyiri mu cyumweru, gusa ngo zizagenda ziyongera bitewe n’uko bizagenda bigaragara ko bikenewe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!