Icyo gihe Perezida Kagame yemeje Sheikh Saleh Habimana nk’uzahagararira u Rwanda mu Bwami bwa Maroc, Dr Aisa Kirabo Kacyira muri Ghana naho François Nkulikiyimfura akaruhagararira muri Qatar.
Gushyiraho abambasaderi muri ibyo bihugu ni intambwe ikomeye u Rwanda rwateye muri rusange mu kubyaza umusaruro umubano mu nzego zitandukanye.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, yavuze ko gufungura izo Ambasade biri mu ntego zo kwagura ubufatanye bw’u Rwanda n’ibindi bihugu nk’uko New Times yabyanditse.
Amb. Nduhungirehe yavuze ko nka Ghana ari kimwe mu bihugu bikomeye muri Afurika y’Uburengerazuba ku buryo u Rwanda bizarufasha kuyibyaza inyungu mu ishoramari.
Ati “Dushaka kongera imbaraga mu mikoranire yacu n’ibihugu bitandukanye, birumvikana Ghana ni igihugu gikomeye muri Afurika y’Uburengerazuba. Ni iby’agaciro kuba dufiteyo Ambasade bizadufasha kuyibyaza amahirwe mu by’ishoramari.”
Amb. Nduhungirehe yashimangiye ko gufungura Ambasade muri Ghana ari umusaruro w’ibiganiro Perezida Kagame yagiye agirana na mugenzi we w’icyo gihugu, Nana Akufo-Addo.
Muri gahunda yo kwihutisha iterambere no kuvugurura imibereho myiza y'abaturage (NST1) inajyanye n’iya guverinoma y’imyaka irindwi, igaragaza ko ishoramari ry’abanyamahanga ari imwe mu nzira izafasha mu iterambere ry’ubukungu bushingiye ku mubano u Rwanda rufitanye n’ibindi bihufu.
Binagaragaza ko gufungura Ambasade nshya ari bumwe mu buryo bwo kugera kuri iyo ntego igihugu cyihaye.
Bamwe mu bayobozi b’inzego zifata ibyemezo mu Rwanda babona Maroc, imaze gusinyana amasezerano atandukanye n’u Rwanda, nk’igihugu gifite igenamigambi rihamye muri Afurika y’Amajyaruguru no mu karere muri rusange.
Muri uyu mwaka gusa ibihugu byombi bimaze gushyira umukono ku masezerano agera kuri 12 mu rwego rw’ubucuruzi, ibidukikije, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubumenyi bw’isi, ubufatanye mu by’ubutabera, iterambere ry’urwego rw’abakozi n’ayandi.
Muri rusange amasezerano impande zombi zimaze gusinyana agera kuri 36.
Guhera mu Ukwakira 2016 ubwo umwami wa Maroc, Mohamed VI, yasuraga u Rwanda, icyo gihugu kimaze gukora ishoramari mu Rwanda ry’asaga miliyoni 160 $ mu mishinga itandukanye irimo ishingiye ku buhinzi, ubuzima, inganda, ingufu, ubwubatsi n’ibindi.
Bimwe mu bigo byagize uruhare muri iryo shoramari harimo Cooper Pharma, igiye gushyira uruganda rw’imiti mu cyanya cyahariwe inganda (Kigali Economic Free Zone) na OCP Africa ruzakora ibijyanye n’inyongeramusaruro.
Amb. Nduhungirehe yavuze ko kimwe no mu bindi bihugu, gufungura Ambasade muri Qatar, Guverinoma y’u Rwanda bizayifasha kubyaza inyungu z’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Inshuro nyinshi Perezida Paul Kagame yagiye ahura n’ Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar (Emir) Sheikh Tamim bin Hamad al Thani n’abashoramari b’icyo gihugu bakagirana ibiganiro bigamije kwagura ishoramari hagati y’impande zombi.
Inshuro ya mbere abayobozi bakuru bombi bahuriye mu nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye muri Nyakanga 2018, ndetse nyuma y’amezi abari bongera guhura ubwo Perezida Kagame yasuraga icyo gihugu, bashyira umukono ku masezerano atandukanye y’ubufatanye mu guteza imbere ubukungu.
Muri ayo masezerano harimo ayo kwagura ingendo n’ishoramari mu by’indege, ubufatanye mu guteza imbere no kurengera ishoramari n’amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu, ubucuruzi n’ubufatanye mu bya tekinike.
Umubano wakomeje kubagarirwa hagati y’ibihugu byombi kugeza ubwo Sheikh Tamim bin Hamad al Thani asuye u Rwanda muri Mata uyu mwaka hagasinywa amasezerano agera kuri ane agamije guteza imbere inzego zitandukanye z’ibihugu byombi.
Si ibyo gusa kuko na Minisitiri w’Intebe wungurije wa Qatar, Sheikh Mohamed bin Abdulrahman Al Thani, yasuye u Rwanda ibihugu byombi bikemeranya gushyigikira umubano bifitanye mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubwikorezi.
Muri rusange u Rwanda rumaze kugira amatsinda 36 y’abadipolomate baruhagarariye mu bihugu birenga 147 no mu miryango mpuzamahanga itandukanye n’abandi 37 bareberera inyungu zarwo mu bihugu 17.
Amb. Nduhungirehe yavuze ari iby’agaciro kuba u Rwanda rwongeye kugira umuntu uruhagararira muri Canada, Prosper Higiro, nyuma y’imyaka hafi itandatu ntawe rufite, ashimangira ko azagira uruhare mu guhuza umubare munini w’abanyarwanda baba muri icyo gihugu.
Canada yagaragaje ubushuti ifitanye n’u Rwanda ubwo yemeraga gushyigikira Louis Mushikiwabo ubwo yiyamamariza kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).





Ibitekerezo 0