Byatangajwe kuri uyu wa 30 Kanama 2018, ubwo hamurikwaga uko ubukungu bwa BK Group buhagaze mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka.
Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Dr Diane Karusisi, yavuze ko kwiyongera kw’inyungu babikesha kuba abakiliya bayigana n’amafaranga babitsa byariyongereye, inguzanyo zatanzwe nazo zikazamuka.
Yagize ati “Twatanze inguzanyo zingana na miliyari 481.2Frw, iyi ikaba ari inyongera ya 6.8%. Amafaranga yabikijwe yiyongereye ku kigero cya 3.8% agera kuri miliyari 472.3Frw.”
Umuyobozi ushinzwe imari muri BK Group, Nathalie Mpaka, yavuze ko kuba iyi nyungu yarazamutse ku buryo bushimishije byanaturutse ku mikorere myiza y’ibigo biyishamikiyeho nka BK General Insurance itanga ubwishingiza, BK TechHouse itanga serivisi z’ikoranabuhanga na BK Capital.
Yakomeje agira ati “Amafaranga dukoresha nayo yaragabanutse, twakoze amavugurura menshi ariko ntitwongera abakozi. Twanakoze ibishoboka mu gushishikariza abantu gukoresha ikoranabuhanga mu kubona serivisi, byatumye n’abakiliya biyongera kuko n’ikiguzi cyo kubona serivisi z’imari cyagabanutse.”
Umutungo mbumbe wa BK Group Plc wageze kuri miliyari 731.8Frw, ukaba wariyongereye ku kigero cya 1.7% ugereranyije n’amezi atandatu ya mbere ya 2017.
Kugeza ku wa 30 Kamena 2018 BK yari ifite abayihagarariye 1 441 bagize uruhare mu ihererekanywa rya miliyari 49.8 Frw.
Naho umubare w’abakoresha ikoranabuhanga rifasha abuhinzi kubona inyongeramusaruro ritangwa na BK TecHouse rizwi nka ‘Smart Nkunganire’, wikubye hafi kabiri ugera kuri miliyoni 1.2.
Naho ikoranabuhanga ryitwa ‘Urubuto Education system’ yifashishwa mu gukurikirana imyitwarire y’umwana ku ishuri ryo rikoreshwa n’abagera ku bihumbi 160.
Mu gihembwe cya mbere cya 2018, BK Group Plc yatangaje ko nyuma yo kwishyura umusoro, yungutse miliyari 6.0 Frw, bingana n’izamuka rya 7.7% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Umwaka ushize nibwo byemejwe ku mugaragaro ko BK ibaye ikigo kibumbye ibindi birimo Banki ya Kigali, BK General Insurance, BK TecHouse na BK Capital yahoze ari BK Securities. Izina ryayo ryahise rihinduka BK Group Plc.
Mu rwego rwo gukomeza kuzamura inyungu yayo, BK Group Plc irateganya ko uyu mwaka uzarangira imigabane yayo ibarizwa ku Isoko ry’imari n’imigabane rya Kenya.
Iki gikorwa cyitezweho gutuma BK Group Plc izamura imari shingiro, ikiyongeraho hagati ya miliyoni 60-70 z’amadolari ya Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO