Iri zamuka ry’inyungu ryatewe n’inyongera y’abakiliya bakoresha umuyoboro wa MTN Rwanda mu guhamagara, aho biyongereyeho miliyoni 1.1 kuva muri Kamena 2020 kugera muri Kamena 2021, bakagera kuri miliyoni 6.5.
Abakoresha serivisi za MTN Rwanda mu gukoresha internet biyongereyeho abantu ibihumbi 400, bagera kuri miliyoni 1.8.
Abakoresha serivisi zo guhererekanya amafaranga za MoMo na bo biyongereyeho ibihumbi 350, mu gihe inyungu MTN Rwanda ikura mu mafaranga ya serivisi (amafaranga akatwa kuri serivisi itanga) na yo yiyongereye ku kigero cya 29.3%.
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi, yavuze ko yashimishijwe n’uburyo ikigo ayoboye cyitwaye muri aya mezi atandatu ya mbere y’umwaka.
Ati “Dushimishijwe n’umusaruro ukomeye ikigo cyabonye mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka ariko tunashimishijwe n’uruhare MTN Rwanda yagize mu gufasha umuryango Nyarwanda guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.”
Mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, MTN Rwanda yashoye miliyoni 18.5$ mu bikorwa byo kwagura imiyoboro ituma serivisi zirushaho kunogera abazikoresha, mu gihe izashora miliyoni 27.7$ mu bikorwa nk'ibi mbere y'uko uyu mwaka urangira.





Ibitekerezo 0