Iri zamuka ry’inyungu ya MTN Rwanda rishingiye ku ntambwe iki kigo cyateye mu kongera abakoresha serivisi zacyo, nk’aho abakoresha serivisi zijyanye no guhamagara biyongerayeho ibihumbi 300, bakagera kuri miliyoni 6.4, bingana na 63.4% by’abazikoresha bose mu Rwanda.

Abakoresha internet ya MTN Rwanda nabo barazamutse cyane bagera kuri miliyoni 2.12, nyuma y’uko mu mwaka ushize biyongereyeho abarenga ibihumbi 495.

Ku rundi ruhande, abakoresha serivisi za Mobile Money nabo biyongereyeho ibihumbi 424 bagera kuri miliyoni 3.7. Ibi byatumye amafaranga yinjijwe na MTN Rwanda mbere yo kwishyura imisoro n’ibindi byangombwa agera kuri miliyari 184.9 Frw. Inyongera ya 24.1% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Inyungu yaturutse mu guhamagara kw’abakiliya ba MTN Rwanda yiyongereyeho 12.1%, ikaba igize 47.4% by’inyungu yose ya MTN Rwanda. Inyungu iturutse mu ikoreshwa rya internet yazamutseho 18.9%, mu gihe ituruka mu ikoreshwa rya internet yazamutse ku kigero cya 35.3%.

Miliyari 6.7 Frw azakoreshwa mu kwishyura abanyamigabane, aho umwe uzishyurirwa 4.98 Frw. Muri rusange, inyungu ku mugabane yaragabanutse nk’uko MTN Rwanda yari yabiteguje abanyamigabane bayo, ayo mafaranga akazakoreshwa mu rwego rwo kwishyura ibyangombwa bikenewe.

Inyungu ya MTN Rwanda yageze kuri miliyari 22 Frw mu 2021
Inyungu ya MTN Rwanda yageze kuri miliyari 22 Frw mu 2021