Itegeko No 04/2013 ryo kuwa 8 Gashyantare 2013 ryerekeye kubona amakuru ryasohotse mu Igazeti ya Leta No 10 yo ku wa 11 Werurwe 2013 rishyiraho uburyo butuma amakuru adashobora gutangazwa.
Iri tegeko rigamije gutuma abaturage n’abanyamakuru babona amakuru yo mu nzego za Leta no mu nzego zimwe z’abikorera. Iri tegeko rishyiraho kandi inzira n’uburyo biteza imbere itangazwa n’ikwirakwizwa ry’amakuru.
Muri iri tegeko mu ngingo yaryo ya kabiri risobanura ko amakuru ari ibyakozwe, ibigamijwe gukorwa n’ibyavuzwe bikubiye muri raporo, inyandiko z’amatangazo, amashusho, ubutumwakoranabuhanga, ibitekerezo, inama, amatangazo yagenewe abanyamakuru, amabwiriza, amateka n’ibyemezo, ibitabo bya gahunda z’akazi, amasezerano, ibinyamakuru, ingero n’ibindi bibitswe mu buryo ubwo ari bwo bwose bigamije inyungu rusange, bifitwe n’inzego za Leta na zimwe mu nzego z’abikorera.
Ikindi ni uko amakuru ashobora kuboneka binyuze mu kuyasaba, kuyashyikirizwa, kuyareba, kuyumva, kuyasuzuma ku buryo burambuye, kuyafataho kopi, kuyafotora no kuyakoresha mu buryo butabangamiye amategeko.
Nk’uko itegeko ryavuzwe haruguru ribiteganya, mu ngingo ya 6 yaryo, hagaragazwa inyungu z’abaturage mu itangazwa ry’amakuru. Urwego rwa Leta cyangwa urwego rw’abikorera rurebwa n’iri tegeko rugomba kumenyekanisha amakuru mu gihe inyungu z’abaturage mu itangazwa ryayo zisumbya uburemere inyungu zo kutayatangaza.
Mu gihe hasuzumwa ibigize inyungu z’abaturage, hagomba kwitabwaho ibi bikurikira:
Guteza imbere mu nzego za Leta n’iz’abikorera zirebwa n’iri tegeko umuco wo gusobanurira abaturage ibyo zikora;
Guharanira ko imikoreshereze y’imari ya Leta icungwa kandi igenzurwa neza;
Kwimakaza ibiganiro mpaka bifite ireme;
Gukumenyesha abaturage ku buryo buhoraho kandi bwuzuye ibibazo byose byugarije ubuzima bwabo, umutekano cyangwa ibidukikije;
Guharanira ko urwego urwo ari rwo rwose rwa Leta rufite inshingano y’ubugenzuzi ruyuzuza.
Ingingo ya 7 igaragaraza ibirebana n’ Itangaza ry’amakuru ya ngombwa akenewe na rubanda igira iti “Buri rwego rwa Leta n’urw’abikorera rurebwa n’iri tegeko rutangaza amakuru ya ngombwa akenewe na rubanda rutagombye kuyasabwa. Iteka rya Minisitiri rigena mu buryo burambuye amakuru agomba gutangazwa.”
Muri iki gice bigaragara ko amakuru yemerewe gutangazwa ari afitiye abaturage akamaro. Ariko kandi igihe amakuru byagaragara ko ari inyungu z’abaturage ariko ashobora guhungabanya umudendezo wabo cyangwa se umutekano w’igihugu, itangazwa ryayo ntiryubahirizwa.



















TANGA IGITEKEREZO