Abakozi bose bagengwa n’itegeko ry’umurimo mu Rwanda, abagengwa na sitati rusange igenga abakozi ba Leta n’abakozi ba Leta bagengwa na sitati zihariye, abanyapolitiki, abakozi bo mu miryango mpuzamahanga, imiryango Nyarwanda itari iya Leta, imiryango mvamahanga itari iya Leta, imiryango ishingiye ku idini n’abakora muri za Ambasade bakorera mu Rwanda; bose bafite uburenganzira bwo kwandikishwa muri ubu bwiteganyirize.
Umuyobozi w’Agashami k’Ibigenerwa uwagize Ibyago bikomoka ku Kazi muri RSSB, Mico Michelline, avuga ko ubu bwiteganyirize bugoboka umukozi igihe agize ibyago bikomoka ku kazi birimo indwara ashobora guterwa n’ubwoko bw’ibyo akora cyangwa se impanuka yamugwirira ajya cyangwa ava ku kazi, aho afatira amafunguro, aho ahemberwa ndetse n’iyo ari mu rugendo rwishingiwe cyangwa rwishyurwa n’umukoresha.
Yakomeje asobanura ko muri icyo gihe hari ibigenerwa uwagize ibyago bikomoka ku kazi.
Yagize ati “Guhera umuntu akoze impanuka, ishami ry’ibyago bikomoka ku kazi ryishingira ikiguzi cyo kuvana umuntu aho yakoreye impanuka agezwa kwa muganga cyangwa mu rugo iyo ari ngombwa. Kandi mu gihe uwagize ibyago bikomoka ku kazi arwariye mu bitaro bidatanga amafunguro, iri shami rigena amafaranga y’amafunguro.”
Mico avuga ko uwagize ibyago bikomoka ku kazi yishingirwa ubuvuzi 100% mu gihugu cyangwa hanze yacyo iyo bibaye ngombwa.
Uwagize ibyago bikomoka ku kazi akakananirwa by’igihe gito, ahabwa insimburamushahara y’uburwayi ya buri munsi igihe cyose atahembwe haba ku munsi w’akazi cyangwa utari uw’akazi, ariko icyo gihe ntikirenga iminsi 180.
Umukoresha wahembye umukozi we igihe arwaye cyangwa yagize impanuka abisabye asubizwa 75% by’umushahara yahembye umukozi mu gihe yararwaye kandi nabyo ntibirenza iminsi 180. Umukoresha kandi ashobora gusaba gusubizwa amafaranga yakoresheje avuza umukozi ku byago bikomoka ku kazi yagize.
Ku mukozi wagize ubumuga bwa burundu bugatuma atakaza akazi, iri shami rimugenera amafaranga y’ubumuga ahoraho ajyanye n’ikigero cy’ubumuga yagize kuva ku kigero cya 15% by’ubumuga kuzamura. Iyo bigaragaye ko uwagize ibyago bikomoka ku kazi akeneye umurwaza, yongererwaho 40% y’amafaranga y’ubumuga ahoraho. Naho ku wagize ubumuga buri munsi ya 15% we ahabwa amafaranga y’ingunga imwe.
Hatitawe ku myaka uwahitanywe n’ibyago bikomoka ku kazi yakoze, abasizwe na nyakwigendera, yaba umupfakazi, abana ndetse n’ababyeyi be bombi bagenerwa amafaranga ahoraho kandi iri shami rigena amafaranga yo gushyingura uwitabye Imana azize ibyago bikomoka ku kazi.
Mico akomeza avuga ko ibi byose bikorwa igihe umukoresha yandikishije umukozi muri ubu bwiteganyirize, akamutangira umusanzu kandi impanuka ikamenyekanishwa mu gihe kitarenze imyaka ibiri.
Mu gihe umukozi atateganyirijwe muri iri shami; itegeko ry’umurimo riteganya ko umukoresha yishyura ibingana n’ibyari kwishyurwa na RSSB igihe umukozi wabo akomerekeye mu kazi cyangwa agize ubumuga bukomoka ku kazi.
Mico yasabye abakoresha gutanga uyu musanzu neza kandi ku gihe, anibutsa abakozi gukurikirana ko imisanzu yabo y’ubwiteganyirize itangwa.
Abakoresha n’abakozi bibukijwe gufatanyiriza hamwe bagakumira ibyago bikomoka ku kazi bakora amasuzuma ahoraho agamije kureba no gukuraho icyo ari cyo cyose cyashyira ubuzima bw’abakozi mu kaga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!