Yabigarutseho ubwo yari yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru mu Muganda ngarukakwezi wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Gashyantare 2022.
Abayobozi bifatanyije n’abaturage bo mu Mudugudu wa Mubuga mu Kagari ka Nyamirama mu guhanga umuhanda wa kilometero eshanu uhuza Akarere ka Nyaruguru n’aka Gisagara
Mu bindi byakozwe harimo gukurungira inzu z’abaturage ndetse hubakwa n’imirima y’igikoni izaterwamo imboga.
Nyuma y’umuganda Bamporiki yibukije abaturage ko Umuganda atari umuhango ahubwo ko ari igihango Abanyarwanda basangiye kugira ngo ibikorwa byabo bajye babyikorera badategereje ak’imuhana.
Yagiriye inama bamwe mu rubyiruko batitabira ibikorwa byubaka igihugu birimo imirimo y’amaboko batinya kwiyanduza, abasaba guhindura imyumvire.
Ati “Urubyiruko rw’u Rwanda niyo maboko y’u Rwanda, ayo maboko rero ntabwo aba amaboko ari mu mufuka, ntabwo aba amaboko ari inyuma y’umugongo, ni amaboko ari mu kazi. Iyo bavuga ngo turi amaboko y’igihugu ni amaboko ari mu murimo, naho inzara zo n’ubundi urazitereka inzara yakwica zikavamo.”
Bamwe mu rubyiruko bitabiriye umuganda bavuze ko biyemeje gukora ibikorwa byubaka igihugu kandi bazakomeza gukangurira bagenzi babo badashaka gukora, guhindura imyumvire.
Tuyisenge Janvier ati “Urubyiruko rutitabira ibikorwa byubaka igihugu rubiterwa n’imyumvire ugasanga bashaka kubaho badakoze batitaye ku gutegura ejo heza habo n’ah’igihugu, ariko ntabwo byagakwiye kuko ibikorwa nk’ibi by’umuganda ni ibikorwa biteza imbere igihugu cyacu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yashimiye abaturage bitabiriye umuganda rusange, abasaba kuwifashisha mu kwimakaza indangaciro y’ubumwe no guhashya ibibazo bibangamiye umudendezo w’abaturage.
Ati “Turizera ko ubu bwitabire butangaje buzakomeza igihe cyose tuzaba turimo kubaka u Rwanda rwacu rwiza nk’uko Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yabiduhayemo umurongo ko tugomba gukora cyane kuko icyo dukorera ni igihugu cyacu.”
Muri rusange abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru bagaragaje ibyishimo byo kongera kwitabira umuganda wari umaze imyaka ibiri utaba kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!