Icyo cyegeranyo cy’umwaka wa 2014, kigaragaza ko Abanyarwanda bizera umutekano w’igihugu ku kigero cya 91.96% ugereranyije n’izindi nzego mu gihe Iyubahirizwa ry’amategeko riri ku kigero cya 81.68%.
Mu mwaka wa 2012 nabwo, Abanyarwanda bagaragaje ko bishimiye inzego z’umutekano ku kigero cya 91.35% mu gihe muri 2010 byari ku kigero cya 87.26%.
Icyo cyegeranyo cyakozwe hagendewe ku zindi raporo zakozwe n’abandi hamwe n’imibare itangwa n’inzego zitandukanye mu Rwanda.
Bigaragazwa ko abanyarwanda bizera inzego z’igisirikare ku kigero cya 98% mu gihe inzego za Polisi zo ari ku kigero cya 94.2%.
Gusa, Icyizere gifitiwe Inkeragutabara kiri ku kigero cya 64.91%.
Ibijyanye n’imitangire ya Serivisi byizewe ku kigero cya 72% mu gihe ubukungu n’imiyoborere biri ku kigero cya 72.2%.
Umuhuzabikorwa w’Imiryango ishamikiye kuri Loni mu Rwanda , Lamin Manneh, yashimye uburyo u Rwanda rwemera kwerekwa aho bitagenda rugamije kuhongera imbaraga.
Urugero yatanze ni uburyo inzego z’umutekano zifitiwe icyizere avuga ko ari ukuri kuko n’aho ingabo z’u Rwanda zatabaye mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku Isi zabikoze mu buryo bw’umwuga.
Ubu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2014, mu babukoze harimo n’inzobere mpuzamahanga zitandukanye.
[email protected]
twitter:@NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO