Ni ubushakashatsi ngarukamwaka bw’ Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), bukorwa kuri gahunda zitandukanye bugaragaza ‘Ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi.
Ubwo bushakashatsi RGB yabumurikiye abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo kuri uyu wa gatanu taliki ya 16 Gashyantare 2018. Nk’uko byagaragaye inzego z’umutekano nizo ziza imbere n’amanota yo hejura.
Igisirakari cy’u Rwanda kiza imbere n’amanota 99.1%, Polisi igakurikiraho na 98.1% naho Dasso ikagira 84.7%.
Umuyobozi Mukuru muri RGB ushinzwe ubushakashatsi, Felicien Usengumukiza, yavuze ko no mu myaka yabanje inzego z’umutekano zagiye ziza imbere mu guha serivisi nziza abaturage, asaba izindi nzego gufatiraho urugero rwiza.
Yagize ati “Iki gipimo gisa n’aho kidahindagurika kuko buri gihe inzego z’umutekano ziza ku isonga, atari no muri iki gipimo gusa no mu bindi bipimo ziza ku isonga; twifuza ko n’izindi nzego zareberaho kandi birashoboka kuko ntabwo bisaba amikoro adasanzwe, ni uguhindura imyumvire n’uburyo twegera abaturage”.
Ubushakashatsi bwa RGB bwakorewe mu turere twose tw’Igihugu, mu midugudu 181, mu ngo ibihumbi 11 bwibanda ku bipimo 15 bikubiye mu nkingo eshatu za gahunda ya Leta y’Imbaturabukungu, birimo ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, imiyoborere n’ubutabera.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano, yashimye inzego z’umutekano uburyo zikomeje kuza ku isonga mu guha serivisi nziza abaturage no kurushaho kubegera, avuga ko na bo nk’abayobozi bagiye kubafatiraho urugero rwiza.
Muri rusange mu miyoborere myiza n’imitangire ya serivisi, Intara y’Amajyaruguru iza ku mwanya wa mbere n’amanota 75.1% igakurikirwa n’u Burasirazuba bufite 73.7% hagakurikiraho Uburengezaba na 69.9%; Amajyepfo afite 69.1% hagaheruka umujyi wa Kigali ufite 65.7%.
Akarere kaza ku isonga mu miyoborere myiza n’imitangire ya serivisi ni Burera n’amanota 78% na ho aka nyuma ni Kicukiro n’amanota 64.4%.



















TANGA IGITEKEREZO