00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzego z’urubyiruko zibukijwe kutingingirwa gukora ibyo ziyemeje

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 27 September 2014 saa 03:18
Yasuwe :

Abahuzabikorwa b’urubyiruko mu turere twose uko ari 30 bibukijwe ko batingingirwa inshingano zo gukorera neza urubyiruko bahagarariye kuko baba barabyiyemeje.
Buri karere kaba gafite abantu 8 bahagarariye urubyiruko nyamara iyo urebye usanga imirimo yabo isanzwe ituma batagera ku rubyiruko baba bariyemeje guhagararira.
Mu muhango wo guhiga no guhigura imihigo hagati y’ Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’abahuzabikorwa b’urubyiruko ku rwego rw’uturere wabaye kuwa Gatanu tariki ya 26 Nzeri I (…)

Abahuzabikorwa b’urubyiruko mu turere twose uko ari 30 bibukijwe ko batingingirwa inshingano zo gukorera neza urubyiruko bahagarariye kuko baba barabyiyemeje.

Buri karere kaba gafite abantu 8 bahagarariye urubyiruko nyamara iyo urebye usanga imirimo yabo isanzwe ituma batagera ku rubyiruko baba bariyemeje guhagararira.

Mu muhango wo guhiga no guhigura imihigo hagati y’ Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’abahuzabikorwa b’urubyiruko ku rwego rw’uturere wabaye kuwa Gatanu tariki ya 26 Nzeri I Kigali, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga Rose Mary Mbabazi yasabye abahuzabikorwa b’urubyiruko ku rwego rw’uturere gukora cyane bakamanuka bakagera mu midugudu n’utugali nk’uko baba barabyiyemeje.

Akarere ka Nyagatare kashimiwe kwesa imihigo

Ati “Ni byiza ko mumanuka mugahindura imyumvire y’abantu badashaka kwiyanduza intoki, bikundira ibintu byoroshye kandi mukabikora ku nyungu z’urubyiruko muhagarariye nk’uko muba mwariyamamaje mukiyemeza kuzabikora”.

Abahuzabikorwa b’urubyiruko kandi yabagaye ko basa n’abingingwa kandi ari bo bagakwiye gukora ubukangurambaga mu rubyiruko bahagarariye. Mbabazi yanabasabye guhaguruka bagakurikirana uko amafaranga agenewe urubyiruko mu turere akoreshwa n’ubwo aba ari make.

Ati “Ntabwo mukwiye kuvuga ngo ibi ngibi nzabigeza ku karere, cyangwa kuri minisiteri ibishinzwe ahubwo mukwiye kubikora ndetse mugakoresha ayo mafaranga uko ari kose”.

Mu guhigura imihigo yahizwe ku rwego rw’urubyiruko, Akarere ka Nyagatare ni ko kabaye aka mbere, Gasabo iba iya kabiri ndetse na Nyamasheke iba iya gatatu mu kwesa imihigo y’umwaka ushize.

Mu gutanga amanita, hagendewe ku bintu bitatu ari byo ubukungu, imibereho myiza ndetse n’imiyoborere myiza.

Musoni Alex ushinzwe urubyiruko mu Karere ka Nyagatare yabwiye IGIHE ko kuba akarere kabo kongeye kuza ku mwanya wa mbere ubugira kabiri byatewe n’ uko babashije gushyira mu bikorwa imihigo yose bahize.

“Twahize ko tuzashyiraho amakoperative 14 kandi yose twayashyizeho tuyabonera n’ibyangombwa muri RCA. Muri yo hari amakoperative y’ubukorikoli, akora amakara mu myanda, n’ibindi”.

Musirikare David we ni umuhuzabikorwa w’urubyiruko ku rwego rw’Akarere ka Gasabo avuga ko buri kagali uko ari 73 gafite koperative y’icyitegererezo kandi ko uretse ku mirenge hari n’aho intego z’urubyiruko zikorwa ku rwego rw’utugali kandi zigiye gushyirwamo imbaraga”.

Mu mihigo hazibandwa cyane ku gice cy’ubukungu hagamijwe gihindura imibereho y’urubyiruko ikiri hasi cyane mu bukungu.

Urubyiruko rwasabwe kutiha urukiramende rugufi ngo maze nirumara gusimbuka ngo rwikomere amashyi ahubwo rwasabwe gukora cyane rukagera ku midugudu n’utugali mu guteza imbere urubyiruko rukiri hasi.

Nkuranga Alphonse, Gitifu w'Inama y'igihugu y'Urubyiruko asoma abatsinze
Akarere ka Gasabo kahembwe mudasobwa igendanwa n'icyemezo cy'ishimwe
Abahuzabikorwa b'urubyiruko barasabwa gukora ibyo biyemeje batiganda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages