Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Werurwe 2015, Minisiteri y’Ubutabera yasobanuriye Komisiyo y’abadepite ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’imari n’umutungo by’igihugu (PAC), ibijyanye n’ishyirwamubikorwa ry’imyanzuro y’Inteko Rusange ku isesengura rya raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta z’umwaka wa 2009-2010, 2010-2011 na 2011 - 2012.
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yabwiye Abadepite ko hari byinshi bamaze gukora kuri iyi myanzuro, by’umwihariko kugaruza umutungo n’imari by’igihugu ariko bagowe n’uko inzego za leta ziseta ibirenge mu gushora imanza zirega abanyereje bakanacunga nabi imari n’umutungo bya Leta.
Yagize ati “Inzego za leta ntizitabira gutanga amagarama y’imanza zisabwa gutanga mu nkiko, ngo zirege abacunze nabi cyangwa bakanyereza umutungo n’imari bya Leta, ibi bigira ingaruka kuko usanga izi manza zibagirana kuko ukekwaho aba yabuze umurega mu rukiko.’’
Busingye yagiriye inama izi nzego kujya zibishyira mu ngengo y’imari. Yagarutse ku mbogamizi yuko hari abakatirwa n’inkiko kubera kunyereza umutungo wa leta, ntibahite bafatwa ngo bafungwe, bakihishahisha kugeza igihano cyabo gishaje nkuko amategeko abiteganya, izi nzego kujya zigaragaza abo bantu amazina yabo agatangazwa hose,bagakurwaho icyizere muri serivisi zose bakenera.
Kugeza ubu abantu bagera kuri 354 bahamwe n’icyaha cyo gusesagura no kunyereza umutungo n’imari bya leta. Kuva igikorwa cyo kugaruza uyu mutungo cyatangira mu Ukwakira 2014, imanza 21 zihwanye na miliyoni zisaga 300 zararangijwe ariko imanza enye zingana na miliyoni zisaga 21 nizo zimaze kwishyurwa.
Amafoto: Nkinzingabo Jacques



















TANGA IGITEKEREZO