00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzego zishinzwe umutekano mu Burundi zashotoye Sezibera, Umunyamabanga Mukuru wa EAC

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 29 October 2015 saa 08:54
Yasuwe :

Amakuru yiriwe acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Richard Sezibera, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba yangiwe n’abashinzwe umutekano kwinjira mu muri Sena y’u Burundi.

Ibi byabaye mu gihe hari hiteguwe gusubukura ibiganiro bigamije gushakira amahoro u Burundi, bihuza abatavuga rumwe n’ubutegetsi na leta ya Perezida Nkurunziza.

Bivugwa ko Minisitiri w’Ingabo muri Uganda, Crispus Kiyonga, yari ahagarariye Perezida Museveni usanzwe ari umuhuza mu bibazo by’u Burundi.

Uyu mu Minisitiri w’Ingabo wa Uganda yageze i Burundi kuwa Gatatu tariki ya 29 Ukwakira 2015 aho ngo yahuye na Perezida wa Sena w’iki gihugu n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Uyu muhuza uhagarariye Museveni yari yagiye mu Burundi kongera gusubukura ibiganiro byari byarasubitswe dore ko uruhande rwa guverinoma y’u Burundi rwari rwabyikuyemo rugikubita.

Ikimenyetso cy’uko mu Burundi umwuka ukomeje kuba mubi, ni uko Umunyamabanga Mukuru wa EAC, wungirije Minisitiri wa Uganda muri ibi biganiro byo kugarura amahoro, abashinzwe umutekano bamwangiye kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena.

Icyakomeje kwibazwa ni ukuba Sezibera usanzwe atari umushyitsi muri ibi biganiro yangiwe kwinjira ndetse binavugwa ko abashinzwe umutekano bagerageje kumusunika mu gihe hari n’andi makuru avuga ko yaba yazize kuba ari Umunyarwanda.

Mu gushaka kumenya byinshi kuri iyi nkuru, twagerageje kuvugisha Richard Sezibera kuri telefoni ye igendanwa inshuro zirenga enye mu bihe bitandukanye ndetse tumwoherereza n’ubutumwa bugufi gusa ntiyasubiza.

Ibi bibaye kandi mu gihe nta gihe kinini gishize ubunyamabanga bwa EAC bwandikiwe n’ikigega GIZ, Leta y’u Budage icishamo inkunga igenera ibihugu. Ibikubiye muri iyo baruwa ntibyakiriwe neza na gato n’u Burundi kuko bwasabirwaga gukurwa muri uwo mu muryango (EAC) kugirango iyo nkunga ikomeze.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Isango Star tariki ya 26 Kanama 2015, Minisitiri ushinzwe uwo muryango mu Burundi, Leontine Niyonzima, yavuze ko igihugu cye kiri kugambanirwa bikomeye n’ubunyamabanga bwa EAC ngo gikunde kive muri uyu muryango.

Yagize ati “Guverinoma y’u Burundi turi mu Karere ka EAC ,GIZ iradufasha ariko ntishobora gusenya akarere kubera imfashanyo itanga muri EAC, ni Politiki y’Umunyamabanga Mukuru wa EAC ushaka ko u Burundi buva muri EAC. Ni ubunyamabanga bwa EAC cyane cyane Umunyamabanga Mukuru urimo kugambanira u Burundi ariko sinibaza ko azagera kucyo ashaka ngo u Burundi buve mu muryango w’akarere.”

Gusa Minisitiri Niyonzima abajijwe icyo ashingira aho avuga ko Umunyamabanga Mukuru wa EAC agambanira igihugu cye, yagize ati “Nta gihamya naguha abo nkiha barabizi kuko mu nama y’Abaminisitiri narabibabwiye, naberetse uburyo Umunyamabanga Mukuru arimo agambanira u Burundi, nushaka kubimenya uzabaze abitabiriye iyo nama baturutse mu Rwanda narabibabwiye.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, Dr Richard Sezibera, yavuze ko ibyo u Burundi buvuga bidafite ishingiro na gato, ko ahubwo bari gukora ibishoboka byose ngo u Burundi bugume muri uyu muryango.

Ati “Ntabwo aribyo, nta shingiro bifite, nakiriye ibaruwa ya GIZ igaragaza icyemezo cya Guverinoma y’u Budage, ntabwo twigeze tuvugana, ni icyemezo cyabo si icyanjye, twe turimo gukora ibishoboka ngo u Burundi bugume mu muryango.’’

Dr Richard Sezibera bivugwa ko yangiwe kwinjira ahari hateganyijwe kubera ibiganiro byo kugarura amahoro mu Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages