Umuryango Save the Children, Unicef, EPRN, kuri uyu wa Gatanu bahuye n’afatanyabikorwa batandukanye ngo harebwe uko hatezwa imbere uburenganzira bw’umwana.

Sibomana Marcel ushinzwe gahunda y’iterambere ry’uburenganzira bw’umwana muri Save the children, avuga ko bahuriye hamwe ngo barebe uko ingengo y’imari ya leta irimo gukemura ibibazo by’abana cyane cyane mu buzima, uburezi, gukura abana mu bukene, kubafasha gutera imbere no kubarinda ihohoterwa.

Avuga ko ingengo y’imari igenerwa abana ari kimwe mu nshingano z’ibihugu zishyirwaho n’amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira bw’abana kubyayasinye, aho buri gihugu kigomba gukora ibishoboka byose kugira ngo gishyireho ingengo y’imari ihagije izajya ikemura ibibazo by’abaturage, ariko cyane cyane ikagaruka ku mwana muri rusange.

Avuga ko ubundi amafaranga ashyirwa mu burezi agomba kuba 20% by’ingengo y’imari, u Rwanda rukaba rumaze gukora byinshi ariko rukaba rukiri kuri 12%, ibi byerekana ko hakiri izindi mbaraga zikenewe.

Agira ati “Ikindi ni ukureba ngo ni amafaranga angahe ajya mu bikorwa nko mu buvuzi, no kureba ngo ni gute abana barimo kugira uruhare mu igenamigambi. Ubu mu turere nka Nyarugenge na Rutsiro ubona ko abana bafashe indi ntera yo gukorana n’ubuyobozi, kugira ngo bagaragaze ibibazo bihari”.

Kwizera Seth, Umuhuzabikorwa w’Umuryango EPRN, avuga ko ibi ari ibiganiro biba bigamije kureba uko u Rwanda ruhagaze mu gutera inkunga cyangwa se kuzamura abana n’urubyiruko, cyane ko niba abantu bashaka ko u Rwanda ruba igihugu gishingiye ku bumenyi, hagomba no gushorwa amafaranga mu rubyiruko.

Kwizera avuga ko bafite abashakashatsi barenga 130 mu Rwanda, bakaba bagenda bakusanya amakuru mu Midugudu no mu Tugari, nyuma bagakora ama raporo agaragaza ukuri kuri mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ibi ngo biha amakuru za Minisiteri zifata ibyemezo, niba ari nka Minisiteri y’Uburezi ivuga ngo ikeneye uburezi runaka, ikaba yashingira ku makuru bahawe n’aba bashakashatsi.

Agira ati “Iyo urebye uyu munsi uburezi buragera kuri benshi ntibimeze nk’uko byari bimeze mbere, ubu nta mwana uhezwa mu burezi busanzwe ariko iyo ugiye nko mu byaro hari abana batabasha gukomeza amashuri, dufite ibigo nka WDA bifasha abatarize amashuri asanzwe ariko haracyacyenewe imbaraga cyane.”

Naho Mathew Cummins Umujyanama mu by’ubukungu mu muryango Unicef mu gace ko mu burasirazuba bwa Afurika no mu Majyepfo, avuga ko inama nk’iyi iba igamije kureba uko imiryango yigenga yakorana na leta mu gukemura ibibazo bitandukanye bigifitwe n’abana.

Agira ati “Ibyiza byo guha abana ubushobozi mu gushyiraho ingengo y’imari, ni uko bituma hamenyekana ibyo umuryango ukeneye, ubu turavuga ubwiyongere bw’abana mu Rwanda aho bari hejuru ya 50%, abo rero ni abantu benshi bagomba kugira uruhare mu ifata ry’ibyemezo muri gahunda za leta.”

Avuga ko mu burezi usanga hakiri icyuho, bityo ko hakiri amahirwe ko leta yahashyira ishoramari.

Bamwe mu bana bitabiriye ibi biganiro
Bamwe mu bana bitabiriye ibi biganiro