00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzego ziza ku isonga mu kugaragaramo ruswa mu Rwanda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 7 December 2023 saa 11:58
Yasuwe :

Ubushakashatsi bushya bw’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda [Transparency International Rwanda] , bwagaragaje ko Urwego rw’Abikorera n’Urwego Ngenzuramikorere, RURA arizo ziyoboye izindi mu nzego zagaragayemo ruswa cyane mu 2023.

Bikubiye mu bushakashatsi kuri Ruswa Nto mu Rwanda [Rwanda Bribery Index, RBI], bugaragaza uko ruswa ihagaze mu nzego zitandukanye muri uyu mwaka wa 2023.

RBI yagaragaje ko mu 2023, Abanyarwanda 22% bagana serivizi zitangwa n’inzego zitandukanye mu buryo bumwe cyangwa ubundi bahuye na ruswa. Ni ukuvuga ngo bashobora kuba barayisabwe cyangwa bo barasabye kuyitanga.

Ni imibare igaragaza igabanyuka rya 7.1% kuko mu 2022, abari barahuye na ruswa mu buryo bumwe cyangwa ubundi bari 29%. Transparency International Rwanda [TI Rwanda] isanga bigaragaza imbaraga zashyizwe mu kurwanya ruswa.

Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko Urwego rw’Abikorera, PSF ndetse n’Urwego rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu inyungu, RURA, ari zo nzego ziza imbere mu kugaragaramo ruswa cyane.

Mu Rwego rw’Abikorera ruswa iri kuri 15.6%, aha bishatse kuvuga ko mu bantu 100 bagiye gusaba serivisi zitangwa n’abikorera, nibura abarenga 15 bafite ibyago byo kuba basabwa cyangwa batanga ruswa. Ni ko bimeze muri RURA ruswa iri ku kigero cya 13.8%.

Ruswa muri RURA yagiye izamuka uko imyaka igenda ishira kubera ko yari ku kigero cya 2.9% mu 2021, yiyongera igera kuri 6% mu 2022, ndetse na 13.8% igezeho mu 2023.

Abasabwe ruswa ntibatanga amakuru

Muri rusange Abanyarwanda basabwe ruswa bakayitanga mu 2023 ni 2.6% bavuye kuri 4.5% bariho mu 2022.

Mu Rwego rw’Abikorera, abasabwe ruswa bakanayitanga bari 9.6% mu 2023 mu gihe mu mashuri yisumbuye ho abasabwe ruswa bakanayitanga bari kuri 8.3%, aha byagiye bigaragara cyane mu bijyanye n’imitangire y’amasoko.

Mu bijyanye n’imyubakire idakurikije amategeko, kwagura cyangwa kuvugurura inzu mu duce igishushanyombonera kitabyemera naho hagaragayemo ruswa cyane mu gutanga ibyangombwa.

TI Rwanda yasanze ruswa muri ibyo byo gutanga ibyangombwa byo kubaka aho bitemewe iri ku kigero cya 52,4%.

Muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri mu Burezi bw’Ibanze bw’Imyaka 12, naho hagaragayemo ruswa iri ku kigero cya 25%.

Ubushakashatsi bwa RBI 2023 kandi bwagaragaje ko mu bakora ubucuruzi, nibura abantu 8% basabwe ruswa ndetse 5.1% muri bo birangira bayitanze. Ni ruswa bagiye basabwa n’inzego zitandukanye za leta bajya gusabamo serivisi.

Mu bacuruzi batanze ruswa, nibura 42.7% bayitanze kubera impamvu zifitanye isano n’ubucuruzi bakora.

Igiteye inkeke kuri ubu bushakashatsi, ni uko hakiri ikibazo gikomeye cy’abantu basabwa ruswa ntibatange amakuru ku nzego zishinzwe kiyirwanya. Ni ibintu TI-Rwanda igaragaza ko bibangamira urugamba rwo kurwanya ruswa.

Imibare yagaragaje ko abantu 94,2% basabwa ruswa batajya batanga amakuru. Bariyongereye cyane kuko mu 2022, bari ku kigero cya 87.5%.

Impamvu batanga ni izishingiye ku kuba uwatanze ruswa yumva bitari ngombwa ko atanga amakuru, abavuze gutyo ni 32% mu gihe abandi 21.3% bo baba bafite ubwoba.

Ku rundi ruhande ariko, abantu 15.4% bo bavuga ko iyo batanze amakuru ntacyo amazwa cyangwa ngo habeho guhana abayibasabye. Hari 11.5% baba bafite ubwoba bwo gutotezwa cyangwa kugirirwa nabi, naho abandi 4% bo ntibazi aho batanga amakuru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages