Kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Nyakanga 2018, mu Ntara y’Amajyepfo hateranye Inteko Rusange y’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi naho mu turere twa Rubavu, Rutsiro na Rusizi haterana Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi.
Bimwe mu bibazo byagarutsweho bigomba kwitabwaho harimo ibyugarije abana bituma ejo habo hangirika.
Intara y’Amajyepfo niyo ifite abana benshi bazerera
Inteko Rusange y’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo bibukijwe ko Intara yabo ifite abana benshi bavuye mu ishuri kandi abagaruwemo bakiri bake cyane.
Byagaragajwe ko ibarura ryo mu 2017 ryerekanye ko abana 8 565 aribo bataye ishuri, abagaruwemo ari abagera ku 3 854, bangana na 45.1%.
Mu minsi ishize Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, National Rehabilitation Service (NRS), cyatangaje ko mu mibare gifite y’abana bazerera hirya no hino mu gihugu, abenshi ari abaturuka mu Ntara y’Amajyepfo.
Umuyobozi Mukuru wa NRS, Bosenibamwe Aimé, yagize ati “Intara y’Amajyepfo kugeza ubu niyo ifite abana benshi bazerera, n’imibare dufite mu bijyanye n’ubuzererezi mu bihumbi 15 bimaze kugororwa muri bo ibihumbi 4 500 ni abo mu Majyepfo”.
Bosenibamwe yatannze ingero agendeye ku mibare bafite y’abana bari mu Bigo Ngororamuco hirya no hino mu gihugu.
Ati “Wajya Gikondo mu bana bazerera bariyo ugasanga nibura nk’igihumbi ni abana baturuka mu Majyepfo; wajya kubera Iwawa nk’ubu ibihumbi bine by’abana bariyo Intara y’Amajyepfo ifitemo imibare iri hejuru cyane”.
Mu myanzuro yafatiwe mu Nteko Rusange y’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi biyemeje ko ibibazo byugarije abana bagiye gufatanya bikitabwaho bigakemuka.
Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo akaba na Guverineri wayo, Mureshyankwano Marie Rose, yavuze ko bagiye gushyiramo ingufu.
Ati “Ntacyo twageraho tudakemuye ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage; abana bagomba kujya ku ishuri kwiga abavamo bagasubizwamo, tukarwanya ubuzererezi n’inda zitateganyijwe. Ibyo byose tugie kubishyiramo imbaraga bikemuke”.
Mu Karere ka Rutsiro hagarutswe ku nda zitateguwe
Urubyiruko rwo mu Karere ka Rutsiro rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi rwateranye rwungurana ibitekerezo hagarukwa no kibazo cyugarije abana b’abangavu cyo guterwa inda zitateguwe.
Biyemeje ko bagiye gukora ibishoboka byose inda zitateganyijwe mu bangavu zigakumirwa binyuze mu kubigisha kwirinda abababashuka no gushyikiriza ubutabera abazibatera.
Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu mu Karere ka Rutsiro akaba n’umuyobozi wako, Ayinkamiye Emerance, yagize ati “Dufite ikibazo gikomeye hano cy’abana benshi bari guterwa inda zitateganyijwe bakabyara abana benshi. Iyo umuntu abyaye baravuga ngo ‘subirayo nta mahwa’, tujye tuvuga ngo banza ubitekerezeho”.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Rutsiro rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi rwagaragaje bimwe mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage rwakoze.
Muri byo harimo gusubiza mu ishuri abana 199 bari bararitaye, kubakira abatishoboye ubwiherero 124, gushinga amatsinda yo kuzigama 324 ndetse kuri ubu bakaba bari kubakira abatishoboye inzu 13.
Mu Karere ka Rubavu hatanzwe umukoro
Urubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi wateranye rurebera hamwe ibyagezweho n’ibyo ruteganya gukora biyemeza gukomeza gukorera hamwe no guhuza imbaraga.
Umuyobozi wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rubavu akaba n’umuyobozi wako, Habyarimana Gilbert, yabahaye umukoro wo gusigasira ibyagezweho no kurwanya abakwirakwiza ibihuha bisebya igihugu.
Yagize ati “Iki ni igihe cyiza cyo gukorera igihugu n’umuryango wacu, murasabwa kugira uruhare mu guhindura ibyo tubona ko bikomeye guhinduka. Tugomba guharanira kwirinda abadushuka binyuze mu ikoranabuhanga n’abakwirakwiza ibihuha bisebya igihugu”.
Mu Karere ka Rusizi hagarutswe ku biyobyabwenge
Urubyiruko rwo mu Karere ka Rusizi rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi rwateranye rwungurana ibitekerezo ndetse bagaruka no ku kibazo cy’ibiyobyabwenge bihagaragara dore ko ako Karere gahana urubibi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Depite Barengayabo Jean Claude uhagariye urubyiruko mu aMuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse akaba anahagarariye Urugaga rw’Urubyiruko Rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu avuga ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo barwanye ibiyobyabwenge.
Ati ”Ikibazo cy’ibiyobyabwenge kiri kugenda gifata indi ntera. Hari urwego rwashyizweho rushinzwe gushaka amakuru ku biyobyabwenge ndetse twatangije n’izindi gahunda zo kwigisha abaturage duhereye mu inzego z’ibanze ndetse tukabegera kugira ngo tumenye aho bituruka. Icyo tugamije si uguhana ahubwo ni ukurwanya ibiyobyabwenge twubaka u Rwanda rwiza rw’ejo hazaza”.
Ku wa Kabiri tariki 17 Nyakanga 2017, Inzego z’ubuyobozi mu Karere ka Rusizi zatwitse zinamena ibiyobyabwenge birimo ibiro 200 by’urumogi, inzoga z’inkorano zizwi ku izina rya Makwanjari zirenga litiro 2000 na litiro 20 za kanyanga.
Amafoto y'Abanyamuryango ba FPR bari bakoraniye mu Ntara y'Amajyepfo






Amafoto y'urubyiruko rw'i Rutsiro rwunguranye ibitekerezo ku buryo bwo gukumira ibiyobyabwenge




Ab'i Rusizi nabo bari bakoranye ari benshi


I Rubavu naho bari babukereye






Ibitekerezo 0