Iri tegeko rishya rije risimbura itegeko N°56/2008 ryo kuwa 10/09/2008 ritagaragazaga neza ufite inshingano zo kwita ku nzibutso za Jenoside ziri mu bigo bitandukanye bya Leta n’ibyigenga.
Mbere y’uko iri tegeko rishya ryemezwa, abadepite bari babanje kutumvikana ku ngingo ya 11 yavugaga ko inzibutso z’abazize Jenoside yakorewe abatutsi ziherereye mu bigo by’igenga ziba iz’ibyo bigo mu gihe iziri ahandi ziba iza Leta.
Iyi ngingo ariko yaje guhindurwa aho igaragaza ko inzibutso zose zijya mu mutungo wa Leta ndetse ikaba ari nayo ifata inshingano yo kuzicunga no kuzitaho.
Abadepite bari bagaragaje ko inzibutso z’abazize Jenoside zidakwiye guhabwa ibigo byigenga kuko hari impungenge ko bashobora kubyitwaza bakazikoresha ibyo bashatse.
Depite Henriette Mukamurangwa Sebera yagize ati “Turashaka ko inzibutso zose zijya mu mutungo rusange wa Leta aho kuba iz’abigenga. Kubera iki twakwemera ko inzibutso zimwe zicungwa n’abigenga mu gihe izindi zicungwa na Leta?”.
Itegeko rikimara gutorwa, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne yavuze ko ubu noneho hasobanutse abafite inshingano yo kwita ku nzibutso z’abazize Jenoside muri Mata 1994.
Nk’uko The New Times yabyanditse, iri tegeko rishya ryashyize inzibutso zose mu byiciro bine birimo izo ku rwego rw’igihugu zizajya zicungwa na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside(CNLG), inzibutso z’Uturere zizajya zicungwa n’ubuyobozi bwatwo, inzibutso ziherereye mu bindi bihugu zizajya zicungwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’inzibutso mpuzamahanga mu gihe zashyizwe mu murage w’Isi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku muco n’ubumenyi(UNESCO).
Nyuma yo kwemezwa n’abadepite, itegeko rishya rigenga umuhango wo kwibuka n’inzibutso z’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rizashyikirizwa Umukuru w’Igihugu mbere y’uko risohoka mu igazeti ya Leta.



















TANGA IGITEKEREZO