00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzira yo mu mazi ihuza uturere tubiri twa Kigali itangaza benshi

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 14 April 2015 saa 03:31
Yasuwe :

Mu murenge wa Muhima, umwe mu igize akarere ka Nyarugenge hari icyuza gihuza aka karere n’aka Gasabo. Abaturage bakoresha iki cyuza mu ngendo bakoresha ubwato mu gihe abakibonye bwa mbere bagitangarira bidasanzwe.

Ubusanzwe imiterere y’umujyi wa Kigali, ituma bamwe batekereza ko udashobora kubamo icyuzi. Mu murenge wa Muhima, hari icyuza gihuza akarere ka Nyarugenge n’aka Gasabo, kuko abaturage batuye mu mirenge ya Muhima na Gisozi bagikoresha mu migenderanire.

Abanyeshuri biga ku ishuri ribanza rya Mutagatifu Nicolas (St Nicolas) mu mujyi wa Kigali, basuye ikiyaga cyiremye mu gishanga cya Nyabugogo, mu rugendo bise Learning by Doing maze amarangamutima aba menshi bamwe barizwa n’ibyishimo. Aba bana ngo ntibari bazi ko umujyi wa Kigali ufite umwihariko w’ubu bwiza nyaburanga.

Umwe muri aba banyeshuri yatangarije IGIHE ko atari aziko mu mujyi wa Kigali hari amazi magari agendamo ubwato. Yagize ati’’ Ni ubwa mbere mbonye amazi magari. Twajyaga twiga ibiyaga ariko sinari nziko mu mujyi wa Kigali haba amazi magari.”

Mugenzi we nawe ati’’ Najyaga mbona ubwato muri Film, ariko natangajwe no kubona mu mujyi naho hari amazi abantu bakava ku musozi umwe bakajya ku w’undi bari mu bwato. Nabibonye ndarira kuko ni ubwa mbere nari mbibonye, nishimye cyane.”

Mushinzimana Adrien, Umuyobozi w’ishuri rya Mutagatifu Nicolas, yavuze ko igikorwa nk’iki kiba kigamije kwigisha abana.

Ati "Buri gihembwe dutegura ahantu tukahasura bitewe n’amasomo tuba twize. Hariya twatsindagiraga isomo twabigishije rya Transport and Hydrograph.”

Akomeza avuga urugendo rwo gusura ahantu nyaburanga, rufasha abana gusobanukirwa n’ibyiza bitatse u Rwanda, kandi bakaguka mu bitekerezo.

Mu duce dutandukanye tw’ u Rwanda, hari aho abaturage bakoresha inzira yo mu mazi, bava cyangwa bajya mu karere runaka, ndetse bajya no bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

Gusa, ku batuye muri Kigali, hari bamwe batazi ko uburyo nk’ubu bwo gutwara abantu n’ibintu bukoreshwa mu mujyi wa Kigali, ari nabyo bituma kuri iki cyuzi uhasanga urujya n’uruza rw’abantu baje kuhasura.

Abahanzi nyarwanda bahavumbuye mbere batangiye kuhagaragaza mu mashusho y’indirimbo zabo. Hubatse Hotel ifasha abahagana kugira ibihe byiza, batemberezwa muri iki cyuzi cya Nyabugogo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages