00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzira zongeye kuba nyabagendwa nyuma yo gusana ikiraro cyahuzaga Akarere ka Gakenke na Nyabihu

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 3 June 2020 saa 10:53
Yasuwe :

Nyuma y’uko ikiraro cya Kiruruma gihuza Akarere ka Gakenke na Nyabihu gitwawe n’amazi menshi yaturutse ku mvura idasanzwe iherutse kugwa, kuri ubu iki kiraro cyamaze gusanwa, aho ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’utu turere yongeye gusubira nk’uko yari imeze mbere.

Ibiza byahitanye iki kiraro ndetse n’ibindi bitandukanye bikigeragezwa gusanwa, yaguye mu ntangiro za Gicurasi 2020, yanangije n’ibindi bikorwa remezo birimo imihanda, inzu, amashuri, imyaka y’abaturage, ndetse inatwara ubuzima bwa benshi aho mu Karere ka Gakenke abantu 23 bahasize ubuzima naho mu Karere ka Nyabihu hapfa abagera kuri 20.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, avuga ko iki kiraro kitarasanwa abaturage baho byabagoraga cyane kurema isoko rizwi cyane rya Vunga riri mu Karere ka Nyabihu, ndetse ngo bari bafite impungenge z’abana bato ubusanzwe bajyaga kwiga bambutse iki kiraro, ariko ubu ibi bibazo byose bikaba byakemutse.

Yagize ati "Iki kiraro gusenyuka kwacyo byari byatugizeho ingaruka zikomeye, abaturage bo mu Mirenge ya Mugunga, Muzo na Mataba bose bajyaga kwivuriza ku Bitaro bya Shyira ariho baciye, abana bato bajyaga kwiga bambutse iki kiraro, hari n’isoko rya Vunga riremwa cyane abarijyagamo niho bacaga, hakorerwaga n’ubucuruzi bukomeye bw’urwagwa barunyuza aha, ibi byose byakorwaga ku buryo bugoye ibindi byarahagaze, ariko ubu inzira zongeye kuba nyabagendwa".

Iyo yabaga ari ku munsi w’isoko rya Vunga iki kiraro cyashoboraga kunyuraho abaturage basaga 2000, naho mu minsi isanzwe abagikoreshaga bashoboraga kuba hagati ya 400 na 500, aho mu gihe cyari kitarasanwa abaturage bagombaga kuzenguruka baciye ahitwa mu Gashyushya bagakomeza mu Gakenke bakambukira ahitwa ku Bukeri aho bambukiraga ku kiraro cyo mu kirere gihari ibintu bavuga ko byabaga bigoye cyane.

Ndikumwenayo Jean-Damascène, ni umwe mu baremaga isoko rya Vunga ajyanyeyo urwagwa. Yagize ati "Kugira ngo tugere muri Vunga, twazengurukaga tugaca mu Gashyushya tukambukira mu Gakenke tugakomeza ku Bukeri ahari ikiraro cy’abanyamaguru cyo mu kirere, urumva byabaga bigoye cyane kuko n’abaranguraga ibicuruzwa muri iri soko babyikoreraga ku mutwe babyambutsa bagasanga imodoka hakurya y’iki kiraro cyo mu kirere zikabitwara, none ubwo ikiraro cyacu cyuzuye twiruhukije izi mvune twagiraga"

Umukozi mu kigo gishinzwe iterambere ry’imihanda n’ubwikorezi, ushinzwe imihanda yo mu turere, Maxim Mwiseneza, avuga ko iki kiraro cyihutiwe gusanwa kugira ngo bafashe abarwayi kugera ku Bitaro bya Shyira no koroshya ubuhahirane hagati y’utu turere twombi.

Yagize ati "Icyatumye twihutira gusana iki kiraro ni uko byari bigoranye cyane ko abarwayi bagera ku Bitaro bya Shyira kuko nta modoka yahageraga, ikindi kiriya kiraro hagiye igice cyo hejuru ariko hasi aho cyari gifatiye harasigara, gusa uburyo cyasanwe ntiburambye kuko biriya byuma ntibiramba ni uburyo bwo koroshya ubuhahirane ariko turi kwiga uburyo cyasanishwa beto ku buryo kizaramba kimwe n’ibindi byose tuzasana"

Muri rusange RTDA ifatanije n’izindi nzego zose bireba iteganya gusana ibiraro binini byangiritse bigera kuri 57, imihanda minini 79, imihanda ihuza uturere n’Imirenge igera ku 129 bikazakorwa bakurikije uko ubushobozi buzajya buboneka, ari nako bakomeje gukusanya andi makuru y’ibindi byangiritse.

Iki kiraro gihuza akarere ka Nyabihu n'aka Gakenke cyongeye gusanwa nyuma yo gusenywa n'ibiza byibasiye ibice by'Uburengerazuba mu kwezi gushize
Inzira zongeye kuba nyabagendwa nyuma yo gusana iki kiraro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages