00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzobere 375 zigiye guteranira i Kigali ziga ku iterambere mu buvuzi

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 15 May 2015 saa 10:08
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Abavuzi bigenga mu Rwanda (RHF) rirateganya kwakira inama y’iminsi itatu izabera i Kigali igamije guteza imbere ubuvuzi mu nzego zose higwa uburyo hatangwa serivisi nziza kandi mu buryo buhoraho.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abaganga bigenga mu Rwanda Dr.Jean Nyirinkwaya yasobanuriye abanyamakuru ko iyi nama ya kane y’Ishyirahamwe ry’abaganga bigenga muri Afurika y’iburasirazuba (EAHF) igamije guteza imbere ubuvuzi mu nzego zose.

Yagize ati ”Iyi nama igamije guteza imbere inzego zose zifite aho zihurira n’ubuvuzi, ari na yo mpamvu izitabirwa n’Abayozi bakuru batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi na Minisitiri w’Ubuzima Dr.Agnes Binagwaho, n’abandi bazaturuka mu bihugu byo hanze.”

Yongeyeho ko iyi nama izitabirwa n’inzobere mu by’ubuvuzi zigera kuri 375 zizaturuka mu bihugu bisaga 20 bitandukanye ku Isi, ikazamara iminsi itatu kuva kuwa 17 Gicurasi Kugeza kuwa 19 Gicurasi 2015.

Dr. Nyirinkwaya yongeyeho ko iyi nama izanoza imikoranire hagati y’ibi bihugu mu by’ubuvuzi bw’igenga aho umurwayi azajya yoroherezwa kuvurirwa hanze cyangwa umuganga akava hanze akaza mu Rwanda mu gihe byabaye ngombwa, izi nzego zibimufashijemo.

Dr.Jean Nyirinkwaya, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abaganga bigenga mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages