00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzobere mu buvuzi bw’indwara y’umutima zigiye kubaga abarwayi 16

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 6 October 2015 saa 07:56
Yasuwe :

Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima n’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, itsinda ry’abaganga babaga umutima baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Healing Hearts North West) bagiye kubaga abarwayi b’umutima bagera kuri 16, bafite ibibazo bikomeye.

Ni ku nshuro ya gatanu iri tsinda Healing Hearts North West rivura rikanabaga abarwayi b’umutima mu bitaro by’Umwami Faisal, aho kugeza ubu abagera kuri 67 bamaze kuvurwa.

Iki gikorwa cyatangiye kuri uyu wa 5 Ukwakira, kikazageza ku wa 13, abarwayi 16 babazwe bakanitabwaho nyuma yo kubagwa. Buri munsi hazajya habagwa babiri.

Dr Ruhamya Nathan inzobere mu buvuzi bw’indwara y’umutima mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, yatangaje ibikorwa nk’ibi birimo inyungu ku barwayi bavurwa no ku iterambere ry’urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda.

Yagize ati “Usibye kuba bavura abarwayi natwe tubigiraho, abaganga bo mu Rwanda babakuraho ubunararibonye bubafasha guhindura ahazaza h’urwego rw’ubuzima mu Rwanda. Usibye n’ibyo kandi batanga n’ibikoresho bitandukanye twifashisha.”

Dr Ruhamya yakomeje avuga ko mu gihe umurwayi w’umutima ukeneye kubagwa cyangwa gusimburirwa Valve, bimusaba ibihumbi 100 by’amadolari, nyamara izi nzobere zikaba zibavurira ubuntu, nk’uko byemezwa na Dr Hal Goldberg, ukuriye iri tsinda.

Dr Ntaganda Evariste, umuyobozi w’Ishami ry’indwara zitandura muri RBC, yatangaje ko leta igiye kubaka ibitaro bivura indwara y’umutima i Masaka bishobora gutangira kubakwa umwaka utaha; muri iki gihe Minisiteri y’ubuzima ikaba ishyize ingufu mu gukoresha abaganga bake bahari no guhugura abandi.

Mu mwaka wa 2008, Minisiteri y’Ubuzima yagiranye amasezerano y’imikoranire n’amatsinda ane y’inzobere zibaga umutima, avugururwa uko imyaka ibiri ishize.
Ayo matsinda arimo Team Hearts ry’Abanyamerika, Healing Hearts North West naryo ry’Abanyamerika, Chain of Hope ry’Ababiligi na Open Heart International ryo muri Australia.

Ibikorwa by’aya matsinda mu Rwanda byatumye kugeza ubu abarwayi bagera kuri 400 bamaze kubagwa, ibikorwa byarokoye miliyoni 4 z’amadolari yagombaga kubavuza mu bihugu byo hanze nk’uko Dr Ruhamya akomeza abitangaza.

Kugeza ubu hari abandi barwayi bafite ibibazo bikomeye bagera ku 100 na bo bagitegereje ubuvuzi nk’ubu.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages