Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko iyi gahunda igamije koroshya ingendo mu Mujyi, abantu bagenda neza kuko hari aho wasangaga urujya n’uruza rw’imodoka n’abanyamaguru babyigana.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Twagirumukiza Leonard, inzobere mu kubaka no gusana imihanda yagaragaje ko asanga umuhanda KN4 wabyazwa umusaruro urenze uwavuzwe n’Umujyi wa Kigali.
Twagirumukiza avuga ko gufunga imwe mu mihanda yo muri Kigali bizagirira abawugendamo akamaro kuko bizatuma bakora siporo kandi bakabasha kugera kuri serivisi bifuza neza.
Kuri iyi ngingo asanga Umujyi wa Kigali ukwiye kubaka ahantu rusange ho guhagarika imodoka (Public Parking), kugirango bitange umudendezo wo gutembera muri Kigali n’amaguru.
Yakomeje agaragaza ingero z’aho imihanda yafunzwe ariko ikabyazwa umusaruro usumbye gutembera kw’abanyamaguru nta muvundo, agasanga no muri Kigali izi ngero zakwiganwa.
Yagize ati “Ubuso bw’uriya muhanda bwari bwaragenewe imodoka, abanyamaguru bawunyuramo hagasaguka n’ahantu hashyirwa nk’imitaka n’intebe abantu bakahanywera ikawa (Street coffee), hagaterwa ibiti n’indabo bikurura akayaga, hakaba ahantu ho kuruhukira.”
Yongeyeho ko buriya buso bw’uriya muhanda bwashyirwamo internet y’ubuntu (Free Wireless) hagafatwa nk’ahantu ho gutemberera no kwivura umunaniro (Streess).
Izi ngero azifatira ku buryo imihanda yafunzwe mu bihugu nk’u Buyapani ibyazwa umusaruro kandi ntibibuze abanyamaguru kuhanyura bisanzuye n’ubundi bucuruzi buyikikije bugakorwa neza ndetse bukarushaho no gukurura abakiriya benshi.
Iki cyemezo cyo gufunga umuhanda KN4 hari abatekereje ko ari ukwangiza uyu muhanda kuko nta modoka zemerewe kuwunyuramo uretse iz’ubutabazi cyangwa izifite ibicuruzwa mu masaha y’ijoro gusa.
Ibi bishingirwa ku kayabo kubaka umuhanda bitwara kuko ikirometero kimwe cyubakwa na 1,200,000 z’amadorali ya Amerika, mu gihe gusana bikorwa na 800,000 z’ayo madorali.
Twagirumukiza asanga atari ukwangiza kuko igenamigambi rihinduka rikagendana n’uko sosiyete ikura n’ibyo ikenera. Asanga kandi bizatuma uyu muhanda uramba ku buryo bwikubye inshuro icumi ugereranyije n’igihe wari buzamare.
Cyprien Niyomwungeri
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO