Babigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’Ishuri rikuru ry’Abapolotesitanti mu Rwanda (PIASS) yabereye mu Karere ka Karongi, igamije kuganira ku ivugururamatwara ryabaye mu myemerere ya Gikirisitu, ahagana mu kinyejana cya 16, no kureba umurage n’inyungu bifite ku myemerere, imikorere n’imibereho y’amatorero ari muri Afurika muri iki gihe.
Muri iyi nama hagarutswe ku bihugu bimwe na bimwe bigikandamiza abagore, kandi amateka agaragaza ko umugore yagiye agira uruhare kuva cyera mu bikorwa biteza imbere imibereho ya sosiyete ndetse no mu kwemera Imana, aho batanze ingero nyinshi bifashishije igitabo cya Bibiliya.
Abanyarwanda bari muri iyi nama,basangije abanyamahanga Politike ya Leta y’u Rwanda iha abagore ijambo, bagaragaza ko abagore bahawe urubuga muri gahunda zose, zirimo no kuyobora amatorero n’amadini kandi bagaraje impinduka nziza.
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe amasomo muri PIASS, Pasiteri Viateur Ndikumana,yavuze ko amateka agaragaza ko abagore bagiye bafata ibyemezo bituma sosiyete zihinduka zikarushaho kuba nziza, bityo asanga guteza imbere umugore ari ikintu cyiza u Rwanda rukwiye gusangiza Isi.
Ndikumana yagize ati “Uruhare rw’umugore ni kimwe mu byo twavuzeho, kuko iyo usomye Bibiliya usanga haba mu muryango wa Aburahamu cyangwa uwa Yakobo, umugore yaragiye agira uruhare rukomeye mu byiza byabayeho, abagore nibo bavuze inkuru ya mbere ko Yesu yazutse, bityo twasanze guteza imbere umugore ari ikintu cy’ingenzi kigomba kugirwa umwihariko”.
Abanyamahanga baje mu Rwanda bavuze ko basanze u Rwanda rwarateye intambwe nziza, kuko umugore yahawe urubuga, bifuza ko ibihugu byabo nabyo byabishyira mu bikorwa.
Angelique Kanyana wiga muri Kaminuza mu Burundi ati “Nabonye ko mu Rwanda bamaze gutera imbere, kuko abagore barajya mu buyobozi ndetse bakayobora n’insengero, ni ibintu byiza cyane nifuza ko n’iwacu byahagera."
Syaphiwa Maphanga wo muri University of Pretoria muri Afurika y’Epfo nawe yagize ati “Ibyo twarebeye hamwe byo guhindura Sosiyete ikaba nziza no guha abantu bose uburenganzira bungana, twasanze mu Rwanda byaragezweho, ni ikintu numva igihugu cyanjye cyakwigira ku Rwanda”.
Umushakashatsi akaba n’umwarimu muri PIASS, Prof. Tharcisse Gatwa, avuga ko usibye ibyiza by’u Rwanda basangije abanyamahanga, ngo no kwakira inama nk’iyi ikabera mu Rwanda bigaragaza intera ubushakashatsi bwo mu Rwanda bugezeho, kandi bifasha abashakashatsi bo mu gihugu gukorana n’abo mu bindi byateye imbere.
Aba banditsi b’ibitabo, abashakashatsi, abarimu n’abanyeshuri biganjemo abaturuka mu bihugu byo muri Amerika, u Budage, no mu bindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika.
Iyi nama nyunguranabitekerezo yatangiye taliki ya 18 Gashyantare, biteganyijwe ko izasozwa taliki ya 23 Gashyantere 2016.







Ibitekerezo 0