00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzobere zo mu Bwongereza zavuye abaturarwanda 900 ku buntu

Yanditswe na Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 8 October 2026 saa 11:41
Yasuwe :

Abanyarwanda 900 baturuka mu bice bitandukanye byo mu gihugu bahawe ubuvuzi burimo kubaga ibibyimba byo ku rwego rwo hejuru n’indwara bigoye kubonera ubuvuzi mu Rwanda binyuze muri gahunda yateguwe na Rwanda-Legacy of Hope.

Iki gikorwa kimaze amezi agera kuri atatu, aho inzobere ziri mu matsinda agera ku munani zazengurutse ibitaro bitandukanye haba muri Kigali ndetse no mu bitaro by’uturere bigera ku munani.

Umuyobozi wa Rwanda-Legacy of Hope, Rev. Osee Ntavuka, yavuze ko mu gihe kiri imbere bafite gahunda yo kohereza mu Rwanda izindi nzobere zizaturuka mu Budage zizobereye mu byo kubaga hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kunganira abaganga mu bitaro bya Karongi.

Yagize ati “Dufite itsinda rizaza mu kwezi kwa mbere, rizaza kwigisha no kubaga ibijyanye na kanseri y’amara. Noneho mu bitaro bya Karongi turashaka kubashyiriraho laparoscopy kuko ntabikoresho bafite. Turateganya ko iryo tsinda ryo mu Budage rizazana icyo cyuma.”

Rev. Ntavuka yavuze ko kugeza ubu bamaze guhugura abaganga bagera kuri 525 mu gihe kingana n’imyaka 16 mu gihe ibikoresho n’ubuvuzi byatanzwe bifite agaciro kangana na miliyari 4 Frw.

Umuganga w’inzobere mu kubaga ubwonko n’urutirigongo mu Bwongereza, Dr. Wissam Salbi, yavuze ko muri uru ruzinduko bakorana n’abaganga b’Abanyarwanda mu kubaga abarwayi bafite ibibazo bikomeye, ariko bakaboneraho no kubasangiza ubumenyi n’ubuhanga bafite.

Umwe mu barwayi babazwe urutirigongo muri CHUK, Mukamana Celine, yavuze ko mbere nta cyizere cyo kubaho yari afite cy’uko azakira akaba muzima ndetse akongera kuvuga gusa ubu ashimira abaganga bamufashije akaba ari kugenda akira.

Yagize ati “Rwose nari narihebye, aho nagendaga nivuza indwara barayiburaga, nyuma bigera aho iraboneka bampa rendez-vous ya hano rero nari naje hano kuri rendez-vous.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri CHUK, Tuyisenge Lisine, yavuze ko aya ari amahirwe akomeye kuba inzobere zo mu Bwongereza ziza muri CHUK gufatanya n’abaganga kuko bibafasha kunguka ubumenyi ndetse no gufasha gutanga ubuvuzi ku barwayi bakabaye bivuriza mu mahanga.

Yagize ati “Icyo gihe baraza tugafatanya bigatuma kuko turi ibitaro byigisha abanyeshuri bacu biga, bigatuma n’abarwayi bacu bagombaga kujya kwivuriza mu bindi bihugu tubavurira mu Rwanda.”

Kuri ubu ibikoresho bazanye gukoresha ndetse no guhuguriraho abaganga bo mu bice bitandukanye bazajya bifashisha mu gutanga ubuvuzi bifite agaciro kangana na miliyoni 80 Frw.

Ubwo inzobere zo mu Bwongereza zafatanyaga n'abaganga bo muri CHUK kubaga ubwonko
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri CHUK, Tuyisenge Lisine, yavuze ko ibi bituma abarwayi badatakaza amafaranga bajya hanze
Umuyobozi wa Rwanda-Legacy of Hope, Rev. Osee Ntavuka,yavuze ko biteguye kuzana izindi nzobere mu kwa mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages