Yabigarutseho kuri uyu wa 18 Ukuboza 2019, ubwo yahaga ikiganiro Urubyiruko rusaga 3000 rwitabiriye Youth Connect Convention 2019 cyangwa “Inkera y’Imihigo y’Urubyiruko” ibaye ku nshuro ya munani.

Muri iki kiganiro cyagarukaga ku ruhare rw’urubyiruko mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu, Bamporiki yabanje kurusangiza urugendo rwe kuva i Nyamasheke yarabuze aho yakura ibihumbi 100Frw ariko uyu munsi akaba amaze kugera ku rwego rushimishije.

Bamporiki yabanje kugaruka ku buryo yahatiwe n’ababyeyi be gushaka umugore akiri muto ngo kuko nabo bashakanye bafite imyaka 16-17 ariko yashyira mu nzozi urugo azagira ntabone ahazaza harwo, ahitamo kubyihorera.

Icyo gihe yaganiraga n’abacuruzi bari mu cyaro cy’iwabo muri Tyazo, bakamubwira ko uwatangije macye ari ibihumbi 50Frw n’ibihumbi 100Frw, ahura n’undi amubwira ko aramutse agiye i Kigali, ayo mafaranga yayabona.

Ati “Inzozi zanjye zari izo gushaka ibihumbi 50Frw, nagira amahirwe nkabona ibihumbi 100Frw. Umuhanzi w’Umuhanga, Diplomate yaririmbye ngo ihene irishiriza ku burebure bw’umugozi wayo. Mu buzima bw’umuntu iyo yiyemeje ko inzozi ze ari ukubona ibihumbi 100Frw, ntushobora kuharenza.”

Bamporoki yavuze ko yamaze imyaka myinshi atekereza ahantu azakura amafaranga atangiza gucuruza Boutique muri Nyamasheke, ariko akaza gukangurwa n’impanuro Perezida Kagame akunda guha abaturage, abasaba kugira ibitekerezo byagutse.

Ati “Ibyo kubyumva ukiga, ukishakisha biba bigoye ariko nahinduye inzozi gahoro, na bya bihumbi 100Frw byo kujya gukora Boutique ntarabibona, ntangira kujya ku nzozi umutoza w’ikirenga yavuze zo kurenga iwanyu, ugatekereza mu buryo bwagutse.”

Yavuze ko nyuma yo kugira inzozi zagutse, umuntu atangira gutekereza kongera ubumenyi. Icyo gihe nawe yaje gusubira mu ishuri yari amaze imyaka isaga itandatu yarabiretse, nyuma ajya kwiga amasomo atandukanye mu Rwanda no mu mahanga.

Ati “Inzozi kuzirota ni ubuntu, ntaho babyishyura ariko kuzigeraho ni urugendo rutuma usohoka nyine ukajya gushakisha, hanyuma umurinzi w’inzozi ni nyirazo.”

Bamporiki yanagarutse no ku myitwarire ikwiye kuranga urubyiruko rwo mu Rwanda, aho kwibeshya cyangwa gukoresha imico y’ahandi bagakoresha imico y’ahandi mu buryo butandukanye n’uko iri.

Ati “Hari aho umuntu afata akajipo yabonye ko kujya mu bwogero bugezweho [Piscine] we akakajyana mu iguriro[Boutique] wenda no muri Piscine yari kujyayo ariko ntamenye ko yari kugatwara mu gikapu akakambara agezeyo..Imico y’ahandi iyo uyifashe, udafite umurage w’iwanyu, ibyo bakora urabyitiranya.”

Uwitwa Ambaza Hirwa witabiye Youth Connect Convention, yatanze igitekerezo ko urubyiruko rukwiye gusubiza amaso inyuma rukareba aho igihugu cyavuye n’aho cyerekeza.

Inkera y’Imihigo y’Urubyiruko kuva yatangira mu mwaka wa 2012, urubyiruko rusaga 20 000 rumaze kuyitabira. Abasaga 505 bamaze guhabwa amahugurwa ku birebana n’iterambere ry’ubukungu hibandwa ku kubyaza inyungu imishinga.

Urubyiruko 180 rumaze gutsindira ibihembo no guhabwa inkunga yo gukomeza guteza imbere imishinga yabo.

Abasaga 3000 bahuriye muri Youth Connect Convention
Abasaga 3000 bahuriye muri Youth Connect Convention
Bamporiki yasabye urubyiruko gutekereza byagutse
Bamporiki yasabye urubyiruko gutekereza byagutse
Cpt Agnes Mutumwinka nawe yari muri iki kiganiro
Cpt Agnes Mutumwinka nawe yari muri iki kiganiro
Meya w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa n'urubyiruko rwitabiriye Youth Connect Convention
Meya w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa n'urubyiruko rwitabiriye Youth Connect Convention
Meya Rubingisa ibumoso na Minisitiri Mutimura iburyo mu bitabiriye
Meya Rubingisa ibumoso na Minisitiri Mutimura iburyo mu bitabiriye
Minisitiri w Uburezi Dr Mutimura Eugene mu bitabiriye Youth Connect Convention
Minisitiri w Uburezi Dr Mutimura Eugene mu bitabiriye Youth Connect Convention
Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco Mbabazi ubwo yaganirizaga abitabiriye iyi nkera
Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco Mbabazi ubwo yaganirizaga abitabiriye iyi nkera
Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco Mbabazi na Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente mu bitabiriye Youth Connect Convention
Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco Mbabazi na Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente mu bitabiriye Youth Connect Convention
Rwiyemezamirimo Kevine Kagirimpundi yari muri iki kiganiro
Rwiyemezamirimo Kevine Kagirimpundi yari muri iki kiganiro
Tito Rutaremara yari muri iki kiganiro
Tito Rutaremara yari muri iki kiganiro
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'urubyiruko n'umuco Bamporiki Edouard iburyo na Minisitiri w'Ubuhinzi n'ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine bari kuririmba indirimbo zirimo ubutumwa bwo gukunda igihugu

Umuyobozi wungirije w'umuryango Imbuto Foundation Umutesi Geraldine niwe wari uyoboye ikiganiro
Umuyobozi wungirije w'umuryango Imbuto Foundation Umutesi Geraldine niwe wari uyoboye ikiganiro
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence mu bitabiriye Youth Connect Convention
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence mu bitabiriye Youth Connect Convention
Urubyiruko rwitabiriye rurimo kwishyushya mu ndirimbo zirimo ubutumwa bwo gukunda igihugu
Urubyiruko rwitabiriye rurimo kwishyushya mu ndirimbo zirimo ubutumwa bwo gukunda igihugu
Youth Connect yabereye muri Intare Conferance Arena
Youth Connect yabereye muri Intare Conferance Arena

Amafoto: Moise Niyonzima

Video: Mugwiza Olivier

[email protected]