Icyakora ntabwo ari ko byagenze kuri Bazubagira Deborah kuko uyu mukobwa yifatanyije na bagenzi be akitinyuka, ndetse agashinga inzu itunganya imideli mu bihe ubukungu bw’u Rwanda n’Isi butari bwifashe neza muri rusange kubera ingaruka za Covid-19.
Uyu mukobwa yavuze ko igitekerezo cyo gushinga inzu y’imideli yagikuye ku babyeyi be bari basanzwe bakora mu by’ubudozi ndetse uyu mwuga akaba ari wo yize aho yawurangije mu 2016.
Mu 2018, uyu mukobwa yatekereje gushinga inzu y’imideli ndetse aza kubigeraho muri Gicurasi 2019, uretse ko yatangiye akorera mu rugo kuko nta gishoro kinini yari afite. Nyuma yaje gufungura iduka ry’imyenda ariko aza kongera kurifunga bitewe n’uko yabonye ko akeneye kongera ubumenyi bwe kugira ngo azavemo umunyamideli w’umwihariko.
Mu 2021, uyu mukobwa yagujije ibihumbi 300 Frw mu muryango we, ayifashisha atangiza inzu y’imideli yitwa MnB Attires Ltd, ikaba inakora imyenda yayo yitwa M&B Fashion Attires.
Bazubagira yavuze ko icyamuteye imbaraga zo gutangiza inzu y’imideli muri ibi bihe bya Covid-19, ari uko yagize kwitinyuka ndetse akaba yari afite icyizere cy’uko ibyo akora abizi, na cyane ko yabyize ndetse akaba yarabikundaga mu buto bwe.
Yagize ati “Ikintu cyampaye imbaraga zo gukunda ibyo nkora ni umushinga nakoze nsoza amashuri yisumbuye waje kuba uwa mbere ku rwego rw’igihugu, byatumye niyumva ko nshoboye kandi nkomeje natera intambwe ishimishije.”
Uyu mukobwa yavuze ko afite inzozi zo kuzubaka uruganda rukora imyambaro rukazaba rufite umwihariko wo gukora ihendutse, ati “Dufite intumbero yo kuzaba uruganda rukora imyambaro igezweho kandi ku giciro cyoroheye buri wese mu Rwanda twitaye cyane ku bikorerwa iwacu."
Mu gihe gito amaze atangiye, kuri ubu afite abakozi batanu bahoraho, barimo abagore batatu, akavuga ko imwe mu mbogamizi ahura na zo harimo kubona abakozi bazi kudoda neza kandi bashoboye.
Ikindi kibazo ni ikijyanye n’ibikoresho bakenera bigihenze, ibyo bigatuma n’igiciro cy’ibyo bakora na cyo gihenda cyane. Yashimangiye ko ibanga bakoresha ari ukubaha abakiliya ndetse no gukorera ku gihe.
Bitewe n’uko umwuga w’imideli urimo ihangana rikomeye, Bazubagira yavuze ko akunze gusoma ibinyamakuru no kureba ibintu byose bifitanye isano n’imideli, kugira ngo bimufashe guhanga imideli itandukanye n’iri ku isoko magingo aya.
Muhire Manasseh uri mu bakorana na Bazubagira yavuze ko bajya bakora imyenda bifashishije indi iba yajugunywe bityo bakayibyaza umusaruro.
Ku kibazo kijyanye n’uko usanga imyenda myinshi ya ‘Made in Rwanda’ ikunze kuba isa, yavuze ko biterwa n’uko abahanga imideli mu Rwanda bataragira umuco wo kwihangira ikintu cyabo gifite umwihariko, ashimangira ko bishobora kuba biterwa n’ubumenyi buke. Ati “Abadozi bose ntabwo ari abanyamideli, abantu bakunda kwitiranya imideli no kudoda kandi bitandukanye.”
Bazabagira yavuze ko intego afite ari ugukora imideli ihendutse kandi ifite umwihariko, ku buryo n’umuntu ufite ubushobozi buke ashobora kuwigondera.
Yanasabye urubyiruko bagenzi be kwitinyuka bagaharanira kwiteza imbere kandi bakareka ubunebwe kuko amaherezo yabwo ari ubukene.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!