Ku wa Mbere, tariki ya 30 Ukuboza 2019 nibwo Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’abarangije amashuri abanza, ay’icyiciro rusange n’amashuri y’inderabarezi (TTC).

Mu banyeshuri bakoze ibizamini by’abanza bangana na 286,721, abatsinze mu cyiciro cya mbere ari 10700 bangana na 3.8%.

Humura Elvin ni we wahize abandi aho yakurikiwe na Niyubahwe Uwacu Annick wo kuri Nyamata Bright School na Mutayomba Vanessa wo kuri Kigali Parents School.

Uyu mwana w’imyaka 11 afite inzozi ngari zo ku kuzaba intiti bikamugeza no ku buhanga bwo kuba umuvumbuzi mu bya Siyansi.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE nyuma yo kumenyeshwa ko ari we wabaye uwa mbere mu gihugu cyose, yavuze ko yishimye cyane kandi ko yatunguwe no kuba yarahize abandi mu gihe we atabikekaga.

Yagize ati “Ibanga nakoresheje ni ukwiga cyane, nkasubiramo amasomo buri munsi, nkagira n’igihe cyo kuruhuka kugira ngo ntiteza umunaniro, kandi nkabikora buri munsi.”

Uyu mwana wivugira ko akunda amasomo y’Imibare na Siyansi cyane, avuga ko yifuza kuzakomeza amasomo kugera ku rwego rwa dogiteri w’inzobere mu buvumbuzi muri siyansi.

Ati “Nifuza kuziga nkagera ku rwego rwo kuba ndi umudogiteri mu bintu bya siyansi byo kuvumbura. Nzakomeza kwiga, nshyiremo imbaraga kandi nzabigeraho.”

Humura ukunda siporo yo gutwara igare, agira inama abana bagenzi be ko bagomba gushyira imbaraga mu masomo yabo, bakiga bashyizeho umwete.

Mukayuhi Léah, umubyeyi wa Humura, yabwiye IGIHE ko yatunguwe no kuba umwana we yabaye uwa mbere mu gihugu cyose, ariko ko byamushimishije cyane.

Ati “Numvaga ari ku rugamba kimwe n’abandi bagenzi be, kandi buri wese afite umugambi wo kujya imbere y’abandi, ubwo rero ntabwo numvaga ko uwanjye ari we waza imbere.”

Humura Elvin ni umwana wa kabiri mu bana batatu ba Gisanga Rujari na Nyirayuhi Léah batuye mu Mudugudu wa Nyiraruhengeri, mu Kagari ka Rwebeya, mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze.

Kimwe n’abandi banyeshuri 10 ba mbere, Humura na we yahawe na Minisiteri y’Uburezi mudasobwa mu rwego rwo kurushaho gushyigikira ikoranabuhanga mu burezi.

Mu mashuri abanza hakoze abanyeshuri 280 456, harimo abakobwa 151 810 bangana na 54.16%, n’abahungu 128 646 bangana na 45.84%.

Humura Elvin wabaye uwa mbere ku rwego rw’igihugu mu bizamini bisoza amashuri abanza mu mwaka wa 2019 afite inzozi zo kuba umuhanga mu bya siyansi
Humura Elvin wabaye uwa mbere ku rwego rw’igihugu mu bizamini bisoza amashuri abanza mu mwaka wa 2019 afite inzozi zo kuba umuhanga mu bya siyansi
Mukayuhi Léah ubyara Humura Elvin yamwenyuye nyuma yo kumva intambwe umwana we yateye
Mukayuhi Léah ubyara Humura Elvin yamwenyuye nyuma yo kumva intambwe umwana we yateye