Ni kimwe mu byagarutsweho ku wa 29 Kamena 2026, ubwo Kaminuza y’u Rwanda yisobanuraga imbere ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC) ku bibazo byagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025.
Ni umushinga watangiye mu 2021, ariko ubugenzuzi bukaba bwaragaragaje ko ukomeje gukererwa, bishingiye ku kutubahiriza amasezerano kandi amafaranga yo kuwushyira mu bikorwa agakomeza kwiyongera.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2024/25 igaragaza ko inshuro iheruka uyu mushinga wongerewemo miliyari 1,2 Frw.
Depite Karinijabo Barthelemy yavuze ko UR yari yaravuze ko iyi nyubako izaba yuzuye bitarenze muri Werurwe 2026 ariko bikaba bigeze iki gihe itaruzura.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe umutungo, Dr Françoise Kayitare Tengera yavuze ko ingengo y’imari yo kurangiza iyi nyubako yabonetse.
Ati “Mu ngengo y’imari nshya dufitemo miliyari 2,5 Frw zirengaho gato zagenewe uriya mushinga, bivuze ngo ikibazo cy’amafaranga cyajyaga kigaragara ntabwo tuzongera kukibona kuko amafaranga yatanzwe azarangiza umushinga, ndetse tunavuge ko uzarangira mu 2026.”
Yasobanuye ko ku byerekeye ibikoresho bizajya muri iyi nyubako hari inkunga ya miliyoni 2,5$ yabonetse azafasha kugura ibikoresho bya laboratwari kugira ngo bijye muri iyo nzu.
Ati “Ubwo rero dufite ayo ya MINECOFIN yo kurangiza inzu ariko dufite n’iyo nkunga n’urugendo rwo kugura ibikoresho byaratangiye.”
Biteganyijwe ko inyubako izaba yararangiye mu Ugushyingo 2026, mu Ukuboza hakazaba hari gusuzumwa ibijyanye n’ibikoresho byo muri laboratwari.
Iyi nyubako yatangiye kubakwa ari iya Umutara Polytechnic, nyuma ijya mu maboko ya UR hamaze kubaho guhuriza hamwe amashuri makuru ya Leta yose akabyara Kaminuza imwe.









Ibitekerezo 0