00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzu z’abatishoboye zigiye kuvugururwa, abazituyemo bahindurirwe imibereho i Kirehe

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 6 November 2022 saa 09:28
Yasuwe :

Inzu 157 zubakiwe abatishoboye mu Mirenge ya Gatore na Nyamugari mu Karere ka Kirehe zigiye kuvugururwa kuko zubatswe nabi zikaba ziteza abazibamo ibibazo bitandukanye.

Izo nzu zubatswe mu na Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Croix Rouge y’u Rwanda hagamijwe gutuza abaturage batishoboye mu myaka 12 ishize.

Mu Murenge wa Gatore hubatswe inzu 40 mu Mudugudu wa Gasharu na ho mu Murenge wa Nyamugari hubakwa inzu 117 mu Mudugudu wa Bukinanyana.

Murekatete Betty yatujwe mu Mudugudu wa Bukinanyana mu Kagari ka Bukora mu Murenge wa Nyamugari kuko ni umwe mu birukanwe muri Tanzania. Yavuze ko inzu yatujwemo iva kandi iyo imvura iguye imusangamo.

Ati “Bitewe n’uko yubatswe nabi iyo imvura iguye idusanga mu nzu, haba ari nijoro tukarara duhagaze. Amabati na yo arava bikatubangamira. Twifuza ko badufasha kuyisana kuko twe nta bushobozi dufite.”

Nyirabatesi Jeannette na we yavuze ko inzu ye iva kandi yangiritse ku buryo atewe impungenge n’uko ishobora kumugwaho.

Ati “Twifuza ko badusanira bakadushyiriraho n’uburyo bwo gufata amazi kugira ngo atadusenyera, agasenyera n’abaturanyi.”

Umukozi ushinzwe Ibidukikije mu Karere ka Kirehe, Ngirabakunzi Octavier, yavuze ko izo nzu zose zigiye kuvugururwa zigahabwa n’ibyangombwa byose birimo ibigega bifata amazi mu rwego rwo kurinda ko zisenyukira ku bazihawe.

Yavuze ko zizasanwa mu Mushinga w’imyaka itandatu wo kubungabunga Ibidukikije no guhangana n’Ingaruka z’Imihindagurikire y’Ibihe no guteza Imbere Imiturire inoze witwa LDCF3 uterwa inkunga n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) ku bufatanye na UNDP na GEF.

Yavuze ko uwo mushinga wajyanywe mu Karere ka Kirehe kuko ari kamwe mu dukunze guhura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe bitewe n’izuba ryaka igihe kirekire n’imvura igwa mu gihe kigufi igateza isuri kuko igwana ubakana.

Yabijeje ko kimwe mu bikorwa by’ingenzi bazakora harimo gusana izo nzu. Ati “Iyo midugudu igatunganywa mu buryo bunoze kandi bujyanye n’ibisabwa mu kubungabunga ibidukikije ikaba imidugudu itoshye. Mu kuyisana bazahabwa ibigega bifata amazi, zigasanwa zikarushaho gukomera.”

Yavuze ko muri iyo midugudu hazashyirwamo imihanda y’imigenderano hakarushaho gusa neza, hagaterwamo ibiti hakaba ahantu hatoshye, bagahabwa ingemwe z’ibiti by’imbuto ziribwa, ibiraro bya kijyambere bororeramo amatungo ndetse bagahabwa n’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Ubwo bwose ni uburyo bukomatanyije bwo kugira ngo iyo midugudu izabe ari iy’icyitegererezo kandi iboneye ijyanye n’uburyo bwo guhangana n’ingaruka z’imihidagurikire y’ibihe.

Inzu zatangiye kwangirika kuko zubatswe mu buryo budakomeye ntizahabwa n'ibisabwa byose
Zizasanwa mu mushinga w’imyaka itandatu wo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurukire y’ibihe no guteza imbere imiturire inoze
Umukozi ushinzwe Ibidukikije mu Karere ka Kirehe, Ngirabakunzi Octavier, aganira na bamwe mu batujwe mu Mudugudu wa Bukinanyana
Yavuze ko inzu zose zigiye kuvugururwa zigahabwa n’ibyangombwa byose bikenerwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages