Guhera mu mwaka wa 2009, Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu kigo gishinzwe uburezi (REB), igura ibitabo na zimwe mu mfashanyigisho binyuze mu ipiganwa ry’inzu z’ubwanditsi bw’ibitabo (Publishers) ari nazo zari zishinzwe kubigeza mu mashuri.
Ubu bwagiye bugaragaramo imbogamizi zirimo kubura ibitabo mu masomo amwe n’amwe, gutinda kubigeza mu mashuri no kuba REB itagira uburenganzira bwo kugira ibyo yahindura ku gitabo (Copyright).
Ejo kuwa Gatanu Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Munyakazi Isaac, yatangije inama nyunguranabitekerezo ku mushinga wo kwiyandikira ibitabo mu Rwanda, yahurije hamwe impuguke mu burezi, abashakashatsi, abarimu bigisha mu mashuri makuru, abahagarariye abayobozi b’amashuri n’abakozi ba REB.
Munyakazi yavuze ko uyu mushinga ari imwe muri gahunda yo kwishakamo ibisubizo n’intambwe ikomeye cyane ku gihugu kuko kugeza ubu ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bimaze kugera kuri iyi ntera ari bike cyane.
Yagize ati “Iyi gahunda yo kwiyandikira ibitabo iri mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.”
Yakomeje agaragaza ko ari kimwe mu bisubizo bizatuma haboneka ibitabo byiza bibereye abanyarwanda kandi bikabonekera ku gihe no ku giciro cyiza.
Umuyobozi Mukuru wa REB, Gasana Janvier yashimangiye ko kwiyandikira ibitabo bizaha ikigo ayobora kugabanya cyane ingengo y’imari isanzwe itangwa ku bitabo, kandi bikazoroshya ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.
Bizanatuma kandi REB ishobora kuvugurura ibitabo igihe cyose bibaye ngombwa mu buryo bwihuse.
Abitabiriye inama bashyigikiye uyu mushinga bagaragaza ko uziye igihe kuko hari Abanyarwanda bafite ubushobozi mu kwandika no gukora imirimo yo gutunganya ibitabo.
Mu gutangira uyu mushinga hazibandwa ku bitabo byabuze mu masoko yatanzwe kuva mu mwaka wa 2015 kugeza mu mwaka wa 2017. Kugira ngo uyu mushinga uzagende neza, harateganywa kwifashisha abarimu basanzwe bigisha mu Mashuri y’Incuke, Abanza, Ayisumbuye n’Amashuri Nderabarezi (TTC) hamwe n’Amashuri Makuru ndetse n’impuguke mu Burezi ku buryo ibitabo byaboneka mu gihe cya vuba.



















TANGA IGITEKEREZO