Bwagaragaje ko nibura igiciro cy’ibyo bikorwa remezo gihagarara 30% cy’igiciro rusange kuri ibyo bigo byubaka inzu bitaguma zihenda kandi zitwa ko ziciriritse
Ibyo byatumye guverinoma yemera kujya ibagezaho ibyo bikorwa remezo nk’amazi, amashanyarazi, imihanda n’ibindi bikaba byaratangajwe.
Ubwo bushake bwa Guverinoma mu gushyigikira abashoramari nibwo bwatumye, Ikigo UDL (Ultimate Developers Ltd) kigabanya ibiciro ho 30% ku nzu zimaze kubakwa mu mushinga wa Vision City igice cya mbere.
Umushinga Vision City ugizwe no kubaka inzu ziciriritse i Gacuriro mu karere ka Gasabo. Kubaka umudugudu wa Vision City byatangiye muri 2013, igice cya mbere kirimo gusozwa kigizwe n’inzu 504 mu gihe umushinga wose nyir’izina uteganyijwe ko uzasozwa utanze inzu 4500.
Igice cya mbere cy’umushinga Vision City kigizwe n’inzu z’amoko atandukanye nka Villas ndetse na apartment, aho zimwe abantu batangiye kuzijyamo izindi zirimo gukorwaho amasuku.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Nyakanga, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo UDL, Liliane Uwanziga Mupenda, yatangaje ko kugabanya ibiciro ku moko abiri y’inzu babitewe n’ubufasha b,wa guverinoma kuko yemeye kuhageza ibikorwa remezo bityo na UDL ikagabanya 30% ku biciro kugira ngo inzu rusange (Apartement) zibashe kwitabirwa n’abantu benshi.
Ati “Ikintu cy’ingenzi uyu munsi twifuza gutangaza ni ukubwira abantu ndetse n’abakiriya ko nyuma yo kwakira ubufasha bwa guverinoma bw’uburyo bemeye kudufasha mu bikorwa remezo, biratuma ibiciro byacu byorohera abaguzi.”
Yakomeje agira ati “Ibikorwa leta yemeye kudufahsa ni amafaranga menshi atumye tugabanyaho 30% birimo gukora imihanda, ahagenewe abagenda n’amaguru,aho kwidagadurira , amatara amukira umudugudu mu ijoro, fiber optic,ikigega gisukura amazi aba yakoreshejwe, amazi,amashanyarazi n’ibindi.”
Iryo gabanyuka ryashyizwe ku moko abiri y’inzu zizaba zihuriweho n’abantu benshi ari nazo zifite umwanya munini mu zubatswe muri uwo mudugudu zirimo izifite ibyumba bitatu n’izo mu bwoko bwa ‘Apartement’.
Mupende ati “Ibi biri muri gahunda ya Leta yo korohereza abantu benshi kubona aho batura kandi hamwe kuko aribyo bituma abantu batura kubutaka buto kandi bakabonera hamwe ibikorwaremezo.”
Igabanyuka rya 30% ryakozwe, ni ukuvuga ngo inzu yaguraga 284,000 by’amadorali ya Amerika ubu iragura amadorali 198,800 ahwanye na 159,040,000 mu manyarwanda.
Inzu nto ari nayo yanyuma igizwe n’ibyumba bibiri n’ibindi byangombwa yaguraga amadorali 179,000 ubu yashyizwe ku madorali kuri 125,300 (asaga gato miliyoni 100 Frw)
Abajijwe ku bagiye bagura mbere y’uko iri gabanuka ribaho, Mupende yatangaje ko nta mpugenge bakwiye kugira kuko iryo gabanyuka ryagiyeho kuri bose nabo rizabageraho.
Mu mudugudu wa Vision City, ikigo UDL kivuga ko kugeza ubu 30% nibo bamaze kwishyura inzu zabo cyangwa se babitangiye naho 60% bakaba baragaragaje ubushake ariko bakaba batarishyura.
Mu bwubatsi bw’izi nzu, Ikigo UDL gikorana na RSSB nk’umuterankunga ariko ubuyobozi bwacyo buvuga ko bwatangiye gushaka abandi bashoramari bakunganira RSSB mu gikorwa cyo kubaka inzu zitandukanye.
Igice ya kabiri cy’umushinga Vision City kizatangira mu ntangiriro za 2018 kikazaba kigizwe n’igice cy’ubucuruzi ndetse n’izindi zo guturwamo.



















TANGA IGITEKEREZO