Général Mubarakh Muganga wavutse mu 1967, yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda ku wa 05 Kamena 2023. Icyo gihe yari afite ipeti rya Lieutenant Général.
Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yamuzamuye mu ntera tariki ya 20 Ukuboza 2023 amuha ipeti rya nyuma mu gisirikare cy’u Rwanda. Hari hashize umunsi umwe azamuye abandi barenga ibihumbi 10, guhera ku ipeti rya Private kugeza ku rya Brigadier Général.
Ni izamurwa mu ntera rikurikiranye n’amagambo Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, amaze iminsi avuga ku Rwanda, ko azarushozaho intambara.
Mu kiganiro na Shene ya Youtube yitwa Mama Urwagasabo, Mukurarinda yabajijwe niba uku kuzamurwa mu ntera kutagamije kwitegura RDC, undi asubiza ko atari ko biri.
Ati “None se ipeti rya Général ni ryo rirasa? Harasa Mubarakh kandi nta n’ubwo ari ipeti ryongera morali kuko aka kazi, hari akandi yigeze akora? Ni yo nshingano ye, wenda ni na byo akunda, wamugira Général, wamugira Colonel, icyo ashyize imbere ni ako kazi we yahisemo wenda anakunda koko, yanakwitangira. Ibindi byose biza ari inyongera.”
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma yatangaje ko Gen Muganga yazamuwe mu ntera kubera ko igihe cyari kigeze, kandi ko ari igikorwa gisanzwe ku musirikare.
Ati “Uyu munsi rero kuba igihe wenda cyari kigeze cy’uko aba Général wuzuye, bigahurirana n’uko hari ikibazo cy’umutekano hagati y’ibihugu byombi. Perezida wa Repubulika azamuye abasirikare bangahe mu myaka itanu? Iyo igihe kigeze, azamura abasirikare."
Mu bandi basirikare bakuru baherutse guhabwa ipeti harimo abahawe irya Brigadier Général nka Denis Rutaha. Asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Imyitozo cya Gabiro kiri mu Ntara y’i Burasirazuba.
Undi ni Brig Gen Ephrem Rurangwa, usanzwe ari Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, umwanya yagiyeho muri Mata 2020. Undi ni Brig Gen John Baptist Ngiruwonsanga usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cya gisirikare cya Kanombe.
Brig Gen Vincent Gatama we asanzwe ari Umuyobozi wa Diziyo ya Kane y’Ingabo z’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo.
Undi ni Brig Gen Bahizi Theodomir ushinzwe ibikorwa by’urugamba by’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!