Bwabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 9 Ukwakira 2017, hagaragazwa ibikorwa byakozwe mu cyumweru cyahariwe gusobanura ibikorwa by’Iposata.
Muri icyo Cyumweru, Iposita yongereye ubukangurambaga mu bakozi bayo bujyanye no kunoza serivisi, gusura abakiriya bayo b’imena no kubabaza ibyo bayifuzaho, kwisuzuma ubwabo n’ibindi.
Bimwe mu bikorwa by’Iposita, harimo kohererezanya ubutumwa bwihuta nk’ubwanditse ku mpapuro, amafaranga, imizigo n’ibindi, bimwe muri byo bisigaye bikorwa n’ibindi bigo hifashishijwe ikoranabuhanga.
Umuyobozi Mukuru w’iposta, Kayitare Celestin, yatangaje ko muri rusange, ibikorwa byayo bitabangamiwe cyane n’ikoranabuhanga kuko ingano y’abantu yatumikiye biyongereye mu mezi atandatu ashize.
Iposita y’u Rwanda yohereje ubutumwa bwihuta busaga miliyoni 35 mu mezi atandatu ya nyuma ya 2016 na miliyoni 49 muri atandatu abanza ya 2017 naho mu buryo bw’imizigo, yatumitse ubutumwa bungana na miliyoni eshanu mu mezi atandatu ya nyuma ya 2016 na miliyoni icyenda mu mezi atandatu ya mbere ya 2017.
Kayitare yavuze ko kimwe mu bibazo bikiyigoye ari uko inzu n’imihanda nyinshi, bidafite ibibiranga byayobora abayijyanira ubutumwa.
Yagize ati “Muziko mu Rwanda dufite icyo kibazo cy’aderesi (kumenya aho umuntu aherereye). Ubu hatangiye gushakwa uburyo bwo kuyobora umuntu ugendeye ku buryo ahandi bikorwa, abe yagera ku nzu ye cyangwa iy’ubucuruzi kugira ngo ibintu bibe byamugeraho.”
Bumwe mu buryo busigaye bwifashishwa, harimo nk’ubwa murandasi, aho umuntu areba kuri “Google Map” akaba yagera mu rugo rw’umuntu runaka atayoboje.
Yakomeje avuga ko agereranije muri Kigali, gushyira nimero ku nzu n’imihanda bigeze nko kuri 60% ku buryo ushobora no kwifashisha murandasi ukamenya ahantu runaka kandi nabyo bikozwe vuba aha.
Yongeye ati “Iyo urenze aha tubona inzu […] nta muhanda wasanga ufite nimero. […] Nkatwe nk’Iposita, ntidushora kugeza ubutumwa ku muntu kuko haracyariho ikibazo cyo kuvuga ngo ugiye uyu muhanda umeze uko, wawukurikira? Abantu bose ntibarashyira nimero ku nzu.”
Uretse kuvuga ko ingano y’ubutumwa itanga ugenda wiyongera, Iposita inavuga ko n’amafaranga yinjiza ku mwaka agenda yiyongera ko mu 2007, binjizaga miliyoni zisaga 960 naho ubu binjiza miliyari na miliyoni zisaga 300.
Iposita kandi ihamya ko izakomeza gushaka uko yarushaho kunoza imikorere ku buryo bujyanye n’impinduka z’ikoranabuhanga ku buryo izakomezanya n’abakiliya bayo.
Umunsi mpuzamahanga w’Iposita watangiye kwizihizwa ku Isi kuwa 9 Ukwakira 1874 naho mu Rwanda ni kuwa 9 Ukwakira 1969.



















TANGA IGITEKEREZO