00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iposita y’u Rwanda yatangije ikigo gitanga amahugurwa mu ikoranabuhanga

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 1 December 2017 saa 10:17
Yasuwe :

Iposita y’u Rwanda yatangije ikigo cyitwa ‘Iposita-ICDL Accredited Test Centre, cyo kwigisha no kongerera abantu ubumenyi ku ikoranabuhanga ryifashisha mudasobwa, bakanahabwa impamyabumenyi zo ku rwego mpuzamahanga.

Iki kigo cyatangirijwe ku Cyicaro cy’Iposita kiri mu Mujyi wa Kigali ku wa Kane, tariki ya 30 Ugushyingo 2017, kizajya gitanga ubumenyi kuri porogaramu zitandukanye za mudasobwa ku bantu bose babyifuza.

Mu muhango wo gufungura iki kigo cyashyizweho ku bufatanye na ICDL (International Computer Driving License), ikigo mpuzamahanga kigisha, kikanatanga impamyabumenyi mu ikoranabuhanga, Umuyobozi Mukuru w’Iposita, Kayitare Célestin, yavuze ko kigamije kongerera abakozi ubumenyi n’ubushobozi.

Yagize ati “Mu ntangiriro abakozi ba Leta bazafashwa kwihugura mu bumenyi bwo gukoresha ikoranabuhanga. Ibyo biri muri gahunda ya Leta yo kongerera ubumenyi Abanyarwanda muri ibi binyejana tugezemo kuko yashyize ingufu mu gukoresha ikoranabuhanga muri byose.”

Yavuze ko abakozi bamwe basanzwe bahugurwa, bakaniga babifashijwemo n’abandi ariko bitari ku rwego mpuzamahanga nka ICDL igiye gufatanya n’Iposita.

Umuntu wifuza guhugurwa, hari ibyo ikigo akorera kizajya kimutangira birimo amafaranga yo kwiyandikisha aho umukozi asabwa gutanga amadolari 30$, hafi ibihumbi 27Frw n’andi ari hagati ya 17$ na 30$ yo kwiga isomo.

Umukozi w’Iposita ushinzwe icungamutungo, Nkubito Uwanyirigira Jeanne Mary Brandine, yavuze ko hari byinshi iki kigo kizabafasha birimo gusobanukirwa uko barikoresha batumanaho n’abandi bakorera iposita mu bindi bihugu, gusobanukirwa mudasobwa no kwihutisha akazi.

Umuyobozi wa ICDL ku Isi, Damien O’Sullivan, yavuze ko ari iby’agaciro kuba igiye gukomeza kwagura imikoranire igeza ikoranabuhanga ku Banyarwanda ndetse ko igiye gufungurira mu Rwanda icyicaro cyayo muri Afurika kuko banyuzwe n’uburyo Perezida w’u Rwanda ashyize imbere ikoranabuhanga.

ICDL imaze imyaka itatu ikorera mu Rwanda, imaze guhugura no guha impamyabumenyi abasaga 500 bahuguriwe mu bigo bigera ku icumi. Iki kigo kiri ku isonga mu bijyanye no gutanga ubumenyi mu by’ikoranabuhanga ku Isi, porogaramu yacyo ikoreshwa n’abarenga miliyoni 14 mu bihugu bisaga 100 birimo 20 byo muri Afurika, aho gikorera mu bigo birenga 24,000.

Iposita ICDL Test Centre ibaye ikigo cya cumi cyemerewe gutanga impamyabushobozi nyuma y’ibigera ku icyenda bisanzwe bikorera mu Rwanda. Mu ntangiriro gishobora kwakira abagera kuri 20, gusa hari gahunda yo kongera ibyumba by’amashuri bizafasha kwakira abantu nibura 80.

ICDL yakira abantu b’ingeri zose barimo abakozi ba leta, abikorera, abo muri sosiyete sivile, abanyeshuri b’ingeri zose, abashaka akazi bashaka kongera ubumenyi mu gukoresha mudasobwa.

Iki kigo cyashyizweho mu ntego ya Leta yo kwimakaza ikoranabuhanga mu mibereho y’abenegihugu yemejwe muri Gicurasi 2017, igamije kuzamura ubumenyi no guhindura u Rwanda igicumbi cyaryo mu Karere.

Umuyobozi Mukuru w’Iposita, Kayitare Célestin n'Umuyobozi wa ICDL ku Isi, Damien O’Sullivan bafungura Ikigo gitanga amahugurwa mu ikoranabuhanga
Abakozi b'Iposita bari kwihugura
Icyicaro gikuru cy'Iposita

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages