Muri muhango wo gusoza izi gahunda, abitabiriye izi gahunda berekanye ibyo bize birimo umusogongero ku myuga itandukanye nko gukora amashanyarazi, kubaka n'ibindi.

Gahunda ya “Make them Job Creators” yatangijwe na IPRC East kuwa 23 Ugushyingo 2015 mu rwego rwo gufasha urubyiruko kurema icyerekezo, kwiyungura ubumenyingiro, gukurana umuco w’indangagaciro z’umuco nyarwanda na kirazira, gukura baharanira kwigira, umuco wo kwizigamira no kureba kure.

Iyi ni gahunda ikorwa mu biruhuko binini, uyu mwaka ikaba yaritabiriwe n'abanyeshuri biga mu bigo bitandukanye by'amashuri yisumbuye.

Abanyeshuri bahawe amasomo y'ubumenyingiro (TVET awareness program), business n’ishoramari (business mentorship),ubwitange, kurema icyerekezo no kwitoza kuba abayobozi (volunteering, visioning and strategic leadership program); kumenya impano zabo, kuziteza imbere no kuzihuza bifasha kurema imbaraga zubaka ( talents detection and development), n'ibindi.

Umuyobozi wa IPRC East wungirije ushinzwe Ubutegetsi n'Imari Habimana Kizito avuga ko bize ibintu byinshi kandi babyize neza bakabifata.

Yagize ati" Abana bamaze igihe cy'ukwezi bakora cyane kugirango bahange inzira ibaganisha ku kuzaba abaturage b'indashyikirwa, bafite icyerekezo gihamye kandi baharanira kwigira no kubahisha igihugu cyacu"
.
'Yakomeje agira ati “Abana tubafasha kurema icyerekezo bitewe n'aho umwana yumva ashaka kugera…iyo tuganiriye nabo twumva ari abana bakura bitegura kuzahanga umurimo batazaba abashaka akazi, bakura bumva bashaka gukorera igihugu cyabo ko kandi ntawe bazasiganya kugikorera no kucyubaka."

Umukozi w'akarere ka Ngoma ushinzwe ibikorwa by'itorero ry'igihugu no guhugura abaturage Ngarambe Silver wari uhagarariye umuyobozi w'akarere, yishimiye ko izi gahunda zifasha abana guhitamo hakiri kare umwuga bumva bazakomeza mu buzima bwabo.

Ngarambe avuga ko mu kwigisha abana nta kintu kigomba gusuzugurwa mu gihe bigaragara ko cyazamugirira akamaro kuko ngo ibikorwa by'indashyikirwa bazageraho mu buhanga (science), umuco no gukunda igihugu, byose bihera ku tuntu duto bigishijwe bakiri abana maze bagakura baharanira kuzagera ku bikorwa by'indashyikirwa.

Yongeyeho ko indangagaciro nyarwanda zigomba gusigasirwa kuko arizo zituma ibyo bikorwa by'indashyikirwa bigerwaho.

Uwari uhagarariye ababyeyi yavuze ko ziriya gahunda zo mu biruhuko zirinda abana kwirirwa mu mafilime n'ibindi bitabahesha agaciro , ahubwo bakaza muri IPRC East gushaka ibyabubaka ngo bategure ejo heza habo, noneho bigatuma baba abana b'indashyikirwa babereye igihugu.

Umunyeshuri uhagarariye abandi muri gahunda ya ‘Make them Job Creators’, Rwamukwaya Moses yavuze ko amasomo bigishijwe mu gihe cy’ukwezi yababereye urufunguzo rw’ubuzima, atuma bumva neza uruhare rwabo mu kubaka igihugu no kugifasha gukomeza gutera imbere no kubahwa mu ruhando mpuzamahanga ndetse no kugera ku ntego cyiyemeje.

Naho umwana uhagarariye abandi muri gahunda ya ‘Space for Children’ Nikuze Valentine yavuze ko iyi gahunda yafunguye amaso ku cyerecyezu cy'iterambere igihugu gifite, kandi ngo byatumye basobanukirwa ko kwiga imyuga n'ubumenyingiro ari inzira yihuse yo kugera ku iterambere rirambye kandi ngo bumvise neza uruhare rwabo muri iryo terambere.

Ni ku nshuro ya kabiri hakorwa gahunda ya ‘Space for Children’ naho ;Make them Job Creators’ yo yari ikozwe bwa mbere. Izi gahunda ziba mu biruhuko birerebire. Uyu mwaka izi gahunda zombi zitabiriwe n'abana 50.

Abana berekanye ibyo bize mu mwuga w'ubwubatsi
Abana berekanye ibyo bize mu mwuga w'ubwubatsi
Bakoze n'akarasisi
Bakoze n'akarasisi

t>