Izi gahunda zikorwa mu gihe cy’ukwezi buri mwaka mu biruhuko birebire bisoza umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye, zasojwe ku wa Gatanu, aho uyu mwaka zari zitabiriwe n’abana 111.
Gahunda zasojwe, ni iyitwa Space for Children (Urubuga rw’abana) ikozwe ku nshuro ya gatatu, aho iba igenewe abana bo mu mashuri abanza, igamije kubategura kuzaba abaturage bakunda igihugu, bakunze imyuga n’ubumenyingiro, bafite ubushobozi bwo kwihangira imirimo, banafite ubushobozi bwo kwiteza imbere no kwihesha agaciro.
Indi gahunda ni iyitwa Make them Job Creators (Bafashe kuba ba Rwiyemezamirimo), ibaye ku nshuro ya kabiri. Yo iba igenewe abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, ikabigisha guhanga umurimo, ikanaha urubyiruko icyerekezo n’ubushobozi bwo kwiyobora no kwihangira umurimo, ikabagira abahindura myumvire mu ishoramari hagamijwe impinduka yihuse iganisha ku iterambere mu bukungu bw’igihugu, nkuko ubuyobozi bwa IPRC East bubitangaza.
Umuyobozi wa IPRC East, Dipl.-Ing. Ephrem Musonera, avuga ko izo gahunda zijyanye n’ibikorwa ikigo gikora bigirira akamaro abagituriye n’igihugu muri rusange.
Yagize ati ’’Iyi gahunda tuyibonamo ibanga rikomeye rishobora gutuma imyaka izaza tugira abanyamwuga beza, babereye igihugu, bafite ubumenyi, ariko by’umwihariko banafite imyitwarire ibereye umunyamwuga w’ukuri .’’
’’Turabonamo abasirikare beza, abayobozi beza, ba rwiyemezamirimo bakomeye bazateza imbere igihugu bakakigeza aho twifuza. Turifuza ko byarenga kuba gahunda ya IPRC East ahubwo ikaba gahunda y’igihugu kugira ngo n’abadaturiye iki kigo bazabone ayo mahirwe.’’
Guverineri w’Intara y’u Burasirazuba, Kazaire Judith, avuga ko kubaka abana bakiri bato bizatuma bazamuka neza bakazaba abanyarwanda bihangira imirimo bitarinze kugorana, kandi ngo bakazakurana ubumenyingiro n’ikoranabuhanga rihanitse, byose bizatuma igihugu kirushaho kwikorera byinshi bitarinze gutumizwa mu mahanga.
Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe amasomo n’amahugurwa mu Kigo cy’Igihugu giteza imbere Imyuga n’Ubumenyingiro (WDA), Irenée Nsengiyumva, avuga ko imwe mu ngamba za Minisiteri y’Uburezi mu guteza imbere ireme ry’uburezi ari ukugira umunyeshuri nyawe wiga ibyo yagakwiye kwiga, wakoze amahitamo meza. Ngo niyo mpamvu hashyizweho ibijyanye no gufasha abantu guhitamo ibyo bakwiga ( career guidance).
Uhagarariye ababyeyi bari bafite abana muri izi porogaramu, Rwamukwaya Emmanuel, avuga ko ikimushimisha cyane ari uko nyuma yo gukundishwa imyuga n’ubumenyingiro no kwihangira imirimo, ngo abana bigishwa n’indagangagaciro kuko badafite indangagaciro nyazo, ibyo bazamenya ntacyo byazabamarira.
Irimaso Parfaite, umunyeshuri wo mu mashuri y’isumbuye, avuga ko porogaramu ya Make them Job Creators yamuhinduye imyumvire kuko ubu yakunze ibyo kwihangira imirimo , ku buryo ubu ngo nta gitekereza ko nyuma yo kurangiza kwiga azagira ibibazo byo kubura akazi. Yemeza ko afite icyizere ko azihangira akazi ndetse akaba yanakoresha abandi.
Mu bikorwa by’izi porogaramu byiyongera ku gukundishwa imyuga cyangwa kwigishwa kwihangira imirimo, harimo kwigishwa indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, ibikorwa by’itorero, ibiganiro bitandukanye bijyanye na gahunda za Leta n’ibindi biteganywa muri izi gahunda. Hiyongeraho kuba abana basura ahantu hatandukanye mu gihugu kugirango habafashe gukomeza gukurana inyota yo gukunda igihugu no kuzagera ku bikorwa bihambaye.



















TANGA IGITEKEREZO