00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IPRC Karongi yitezweho guhindura isura y’Umujyi wa Karongi uri kwagukana ingoga

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 14 December 2023 saa 09:23
Yasuwe :

Mu 2017 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yatangije Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, Rwanda Polytechnic, kugira ngo hatezwe imbere uburezi bufite ireme bufasha ubuhawe kugira ubushobozi bwo guhanga no gupiganwa ku isoko ry’umurimo.

Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Ubumenyingiro ryatangiranye amashami umunani hirya no hino mu gihugu arimo na IPRC Karongi [Integrated Polytechnic Regional College] iherereye mu Murenge wa Bwishyura.

Amateka ya IPRC Karongi atangira mu 1989, ubwo hatangizwaga Ishuri ry’Imyuga rya Kibuye [ETO Kibuye] ariko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bamwe mu bigaga muri iri shuri n’abaryigishagamo baricwa ndetse n’ibikorwaremezo byose biresenyuka.

Mu 1995, iri shuri ryaje gusubukura imirimo ndetse mu 2012, riza kugirwa Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro ry’Intara y’Iburengerazuba [IPRC-West], aho ryatangaga amasomo ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro ndetse n’amahugurwa y’igihe gito.

Abarangizaga muri IPRC West bahabwaga impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza [A1], hagamijwe kugeza ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro mu bice by’icyaro kugira ngo abarangiza muri ayo masomo babashe kwihangira imirimo ariko banafashe mu mirimo y’imyuga ihakorerwa.

Kuva mu 2018, ubwo iri shuri ryahindukaga IPRC Karongi, ritanga amasomo y’ubuhinzi [Agriculture Engineering], amashanyarazi [Electrical technology], ubumenyi n’ikoranabuhanga [Information and communication technology] ibijyanye no gucunga amahoteli [Hospitality Management] ndetse n’ibyo gukanika imodoka [Mechanical Engineering].

Ni ishuri riherereye mu Mujyi wa Karongi,urimo kwagukana ingoga, ibintu bitanga icyizere ko abaryigamo bazabasha gutanga umusanzu binyuze mu guhanga ibishya bizana ibisubizo ku bibazo bitandukanye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi wa IPRC Karongi, Ingabire Dominique, yavuze ko ubumenyi batanga buzafasha mu cyerekezo cy’u Rwanda cyo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Ati “Turi kwigisha abana babasha guhatana ku isoko ry’umurimo, babasha guhanga ibishya, kwiteza imbere no gukemura ibibazo by’aho bari kugira ngo bahere ku bibazo bihari, bahere ku mahirwe ahari babashe kwiteza imbere ariko bahereye kuri bwa bumenyi babonye muri IPRC Karongi.”

Abanyeshuri bo muri iki kigo bagaragaza ko ibyo biga bizazana ibisubizo muri Karongi ndetse n’igihugu muri rusange.

Ntirandekura Reponse wiga ibijyanye n’ubuhinzi bw’indabo, imboga n’imbuto [Horticulture technology] yagize ati “Iyo ugiye hariya hanze ukareba ibyo bahinga n’uburyo babikora, ukagereranya n’ibyo dukora cyangwa duhinga hano, usanga hari imboga n’imbuto nyinshi badahinga ariko twebwe kubera ko tubifiteho ubumenyi tuzabafasha, usange hano i Karongi hari impinduka zihari bitewe natwe.”

Umuhoza Isabelle na we wiga ubuhinzi yagize ati “Nahisemo kwiga ubuhinzi bw’imboga, indabo n’imbuto kuko nabonaga hano i Karongi bidahari ku buryo buhagije kandi birahenze, nabyize rero kugira ngo ubwo buhinzi buzazamure Karongi abantu bazabashe kubaho neza.”

Umwarimu mu ishami ry’ubuhinzi, Havugimana Sylvestre yavuze ko ubuhinzi bigisha abanyeshuri ari ubugezweho kandi bushobora guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.

Ati “Ni ukugira ngo ibyo tweza byiyongere, haba hano muri Karongi ariko no mu bindi bice by’igihugu.”

IPRC Karongi yitezweho gucungura Karongi

Ingabire yavuze ko kuba iri shuri ryigisha ibijyanye no gucunga amahoteli kandi rikaba riri mu mujyi w’ubukerarugendo, bifasha mu kuba abaryigamo bahita babona akazi ariko n’amahoteli nayo akabona abakozi b’abahanga bashoboye.

Ati “Kuba twigisha ibijyanye n’amahoteli kandi uyu mujyi ari uw’ubukerarugendo ufitemo amahoteli menshi, bigendanye n’amasezerano tuba dufitanye n’amahoteli ahari, abakeneye abakozi babasha kubabona cyangwa se n’abacikirije amashuri bashaka kwiga amasomo y’igihe gito mu bijyanye n’amahoteli, turabakira bakaza kwiga nyuma bagahabwa akazi muri izo hoteli.”

Yakomeje agira ati “Ni amata yabyaye amavuta kuko twe nk’ikigo cy’ishuri ntabwo twakwishoboza, hari ubumenyi dutanga mu ishuri ariko umunyeshuri abasha kwigira ku murimo, bivuze ngo ubumenyi bwe bubasha kwiyongera ndetse akaba yahita abona akazi.”

Ku bijyanye n’ubuhinzi, Ingabire avuga ko amasomo IPRC Karongi yigisha agirira umumaro abaturage bo muri Karongi.

Ati “Mu by’ukuri amasomo yose twigisha hano agomba kugirira umumaro abaturage ba kano gace duturiye muri aka Karere ka Karongi, bivuga ngo rero ari mu buhinzi tugira umumaro kuko abaturage babasha kuza bakareba aho twigisha, bagasura aho duhinga kuko ntabwo duhinga mu buryo bwa gakondo gusa.”

“Dukoresha uburyo bugezweho buzwi nka Greenhouse, aho ubasha guhinga ugacunga ko igihingwa cyawe kibona ibyo gikeneye kigakura ku rugero rukwiriye ku buryo kitabasha kwicwa n’izuba cyangwa imvura bya hato na hato. Ubwo bumenyi rero ntabwo tubwihererana, ahubwo umuturage araza tukamwerekera uko bikorwa.”

Uretse kuba umusaruro uva muri ubwo buhinzi ugurishwa mu mahoteli y’i Karongi, Ingabire avuga ko hari n’andi masomo bigisha agirira umumaro abaturiye IPRC Karongi.

Yakomeje agira ati “Nababwiye ko twigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga, aho naho abakozi bacu begera abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye inaha, bakabigisha za porogaramu za mudasobwa n’ibindi bikorwa dukora kugira ngo tugire umumaro aho turi.”

Kugeza ubu abarenga 760 ni bo bamaze kujya ku isoko ry’umurimo barangije muri IPRC Karongi na ho abigamo kuri ubu barenga 1500 barimo abakobwa 430 n’abahungu barenga 1000.

IPRC Karongi yabaye igisubizo cy'abakeneye kwiga amasomo ajyanye n'imicungire y'amahoteli
Umwarimu wigisha ubuhinzi muri IPRC Karongi, Havugimana Sylvestre yavuze ko ikoranabuhanga bigisha abanyeshuri rizatanga ibisubizo mu bibazo bikibangamiye ubuhinzi
Ntirandekura Reponse yiga ubuhinzi bw’indabo, imboga n’imbuto muri IPRC Karongi
Umuhoza Isabelle wiga ubuhinzi muri IPRC Karongi afite ingamba zo guhindura isura y'ubuhinzi muri Karongi
Abanyeshuri ba IPRC Karongi bavuga ko bazazana impinduka muri aka karere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages