Ni imurikabikorwa ngarukamwaka ryiswe ‘Career Fair’ ryabereye kuri IPRC Kigali mu karere ka Kicukiro ku itariki ya 21 Werurwe 2024.
Ryahurije hamwe ba nyir’ibigo birenga 40 bitanga akazi n’imenyerezamwuga bikorana na IPRC Kigali n’abanyeshuri bahiga; by’umwihariko abari mu myaka isoza ndetse n’abasoje kuhiga bashaka akazi.
Abakoresha bari bahari basobanuriye abakeneye akazi ibyo bakora. Abanyeshuri bafite imishinga irimo udushya kandi ikemura ibibazo byugarije umuryango mugari baboneyeho kuyimurika.
Muri iki gikorwa, hanahembwe imishinga 17 yahize indi mu yakozwe n’abanyeshuri bari gusoza amasomo, aho buri umwe yahawe 1.700.000 Frw.
Gisubizo Joshua uri mu banyeshuri bari gusoza amasomo, yavuze ko iri murikabikorwa ryabaye umwanya mwiza wo gusobanura umushinga yatangije na bagenzi be wo gukora porogaramu y’ikoranabuhanga (application) ndetse no kwerekana icyo abawukoze babonaga wamarira umuryango mugari.
Yagize ati “Ni umushinga ugamije guhuza ibigo bitanga imenyerezamwuga n’abanyeshuri barishaka. Hari ikibazo cy’abanyeshuri babura cyangwa bagorwa no kubona aho bakorera imenyerezamwuga rijyanye n’ibintu bize. Twizeye ko uyu mushinga uzafasha abanyeshuri bashaka imenyerezamwuga rijyanye n’ibintu biga n’ibigo bibikora. Ubu twabaye duhereye ku ishuri rikuru rya IPRC Kigali ndetse turateganya kugirana imikoranire na ryo kuko ari ryo twahereyeho”.
Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe amasomo n’amahugurwa muri IPRC Kigali, Ikuzwe Alice, yavuze ko iri murikabikorwa ritegurwa mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kwerekana ibyo bashoboye gukora ndetse n’abakoresha bakagaragaza ibyo bakeneye ku bakozi.
Ati “Ibigo biba byaje bihura n’abanyeshuri, bikabereka amahirwe ahari ariko n’abanyeshuri bacu bakabereka ibyo bakeneye, ibyo bakoze ndetse n’ubushobozi bafite. Abanyeshuri bari gusobanurirwa, abumvise babishimye. Harimo n’abari kubona imenyerezamwuga kugira ngo barusheho kunoza imirimo ibategereje hanze aha”.
Ikuzwe yavuze ko imibare yerekana ko abagera kuri 70% by’abanyeshuri barangiza mu mashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro babona akazi nyuma yo gusoza amasomo, baba barahuriye n’abakoresha babo mu mamurikabikorwa n’amahuriro abera mu mashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro atandukanye mu gihugu.
Ubuyobozi bwa IPRC Kigali buvuga ko buri mwaka buhuza ababarirwa mu 1000 barimo abanyeshuri babo n’abakoresha batandukanye. Iki gikorwa cyatangiye kuva amashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro yatangira, kikaba kimaze kugira uruhare mu gufasha benshi kubona akazi.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyari gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro, WDA, bwagaragaje ko hejuru ya 70% by’abanyeshui barangiza amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro babona akazi mu mezi atandatu ya mbere, naho 75% by’abakoresha bishimira imikorere y’abakozi bize muri ayo masomo.
U Rwanda rufite intego y’uko bitarenze muri uyu mwaka, mu banyeshuri basoza icyiciro rusange n’icyiciro cy’amashuri yisumbuye, byibuze 60% bagomba gukomereza mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kuko ari yo atanga akazi cyane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!