Iki kiraro gifite agaciro ka miliyoni 20 Frw cyamuritswe kuri uyu wa 18 Nzeri 2018.
Cyubatswe ku nkunga ya Rotary Club n’Ikigo cy’Abanyamerika kizobereye mu kubaka ibiraro (Bridge to Prosperity: B2p).
Kireshya na metero 14, cyubakishije imbaho, fer à béton, n’ibindi. Umuntu iyo akinyuraho agenda cyicunda.
Umwe mu banyeshuri bacyubatse wari unashinzwe gukurikirana umushinga wo kucyubaka, Ngendahimana Justin, yavuze ko byabatwaye ukwezi kumwe.
Ati “Bitandukanye na kumwe umuntu yiga ibintu bigaherera mu ishuri, iyo agiye aho abishyira mu bikorwa nk’aha, bigaragaza ko ubumenyi yakuye mu ishuri ari nabwo azajyana ku isoko ry’umurimo.”
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubwubatsi muri IPRC Kigali, Dusabimana Theodor, yavuze ko Rotary Club yatanze amadolari 23 000 (asaga miliyoni 20 Frw) naho B2p igaha ubumenyi abanyeshuri.
Ati “Iki ni ikiraro kimeze nk’ibindi bisanzwe. Si icyo kwigiraho, uyu munsi asenya ejo akajugunya cyangwa ntikigire icyo kimara. Gikoreshwa mu buryo bwo kukigenderaho n’ubwo kucyigiraho.”
Cyubatse hejuru y’umuferege w’amazi, mu gihe cy’imvura unyuramo amazi bikagora abantu kuhaca ndetse kinakozwe mu buryo abanyeshuri bazajya bacyigiraho.
Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150 gahuriyemo ibihugu 10 birimo n’u Rwanda, Jérémie Mouyokani, yavuze ko bateye inkunga ibikorwa byo kucyubaka kuko biri mu nyungu z’abaturage.
Ati “Hari aho usanga abantu batoroherwa kuva ahantu bajya ahandi kubera wenda hari umugezi. Bishobora kugira ingaruka ku bukungu, ku myigire y’abanyeshuri n’ibindi. Ndashima byimazeyo abanyamuryango ba Rotary bafashije uyu mushinga.”
Umuyobozi wa Rwanda Polytechnic, Dr James Gashumba, wari Umushyitsi Mukuru, yavuze ko icyo gikorwa kigaragaza indi sura u Rwanda rushaka guha amasomo y’ubumenyingiro.
Ati “Birerekana ko dushaka guha indi sura imyigishirize yacu ituma abanyeshuri basoza bifitiye icyizere cy’uko bakora ibintu bifatika.”
Yanabahaye ubutumwa bw’uko bakwiye gukura amaboko mu mifuka, bakagaragaza ubumenyo bafite, bashaka aho bimenyereza umurimo kugira ngo bagaragaza ibyo bashoboye.
Uyu muyobozi yijeje abo banyeshuri ko bagiye gukora ubuvugizi, abantu baje kubaka ibikorwa remezo nk’imihanda, amashuri, ibiraro n’ibindi bakajya baha akazi abize muri IPRC kuko bashoboye.



















TANGA IGITEKEREZO