Gutozwa intambwe y’intore, indangagaciro na kirazira bya Kinyarwanda no kumenyereza abanyeshuri bashya, ni akamenyero kuri IPRC Kigali, kuko buri uko umwaka w’amashuri utangiye bikorwa.
Abanyeshuri batangiye umwaka w’amashuri wa 2018/19 binjijwe ku mugaragaro mu Itorero rya IPRC Kigali ku mugaragaro, aho bashima ko mu cyumweru cyose ‘Induction Week’ bamaze batozwa bungutse byinshi.
Intore za IPRC Kigali zihamagarana ‘Kazubwenge’, zerekanye n’ubumenyi butandukanye burimo gusobanura imikorere y’akagare gashobora gutwara umuntu ufite ubumuga bw’ingingo hifashishijwe Application iri muri telefoni igendanwa.
Umwe muri ba Kazubwenge wari mu ntore zinjijwe mu zindi, Tuyisenge Sostène, wiga mu ishami ry’amashanyarazi asaba Leta y’u Rwanda kujya ibungabunga udushya abanyeshuri bavumbura ntibizabapfire ubusa.
Ati “Ubumenyi n’ubuhanga turabifite igikenewe ni uko Leta yadutera ingabo mu bitugu ngo ibyo dukora tukiri ku ishuri tubibyaze umusaruro, binateze imbere igihugu cyacu n’Isi yose muri rusange.”
Tuyisenge avuga ko Itorero ryamufashije kumva neza amateka y’u Rwanda, ndetse indangagaciro yahawe zikaba zizamufasha kuvamo umufundi mwiza.
Umuyobozi wa IPRC Kigali Eng. Mulindahabi Diogène avuga ko itorero ku banyeshuri bashya ryaciye umuco mubi wahozeho wo ‘kunnyuzura abanyeshuri’ babaga baje gutangira amashuri.
Uwo muco ngo watumaga baza bafite igihunga, ariko magingo aya baza biteguye gutozwa kubana neza na bagenzi babo, bakanigishwa gukunda igihugu no kumenyera hakiri kare ibijyanye n’amasomo baba bajemo.
Avuga ko ku bijyanye n’ibihangano by’abanyeshuri barimo gukora ubuvugizi kugira ngo nk’igare rikoreshwa telekomande ryakwifashishwa mu gutwara abafite ubumuga cyangwa abarwayi, ribe ryajya ku isoko.
Akandi gashya kamuritswe ni akuma kitwa ‘Smart Water Meter’ kazajya gafasha mu gucunga neza amazi hamwe umuntu ashobora kujya ku ivomo, agakoresha iryo koranabuhanga mu kuvoma amazi ajyanye n’amafaranga afite kabone n’ubwo uvomesha ataba ahari.



















TANGA IGITEKEREZO